Karambo: Abaturage basobanuriwe ko nta nyungu n’imwe yo gukoresha ibiyobyabwenge

Mu rwego rwo guhashya burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2014 urubyiruko rwiga mu bigo by’amashuri bihereye mu Murenge wa Karambo mu karere ka Gakenke rwifatanyije n’abaturage bo muri uyu Murenge mu gikorwa cyo gutwika bimwe mu biyobyabwenge byagiye bifatirwa mu duce dutandukanye tugize akarere ka Gakenke.

Hakaba hatwishwe ibiro 80 by’urumogi na Litiro 70 za Kanyanga hamwe n’inzoga ziba mu dushashi bita Chief waragi 30 byose bikaba bifite agaciro k’amafaranga 6.400.000Rfw.

Iki gikorwa cyo gutwika ibiyobyabwenge ni kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe gukorwa muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko (Youth Connect Month) ikorerwamo ibikorwa byinshi ahanini bikozwe n’urubyiruko.

Uhagarariye police mu Karere ka Gakenke Senior Spt Gilbert hamwe nuhagarariye ingabo mu karere Lt Col. Peter Kagarama basobanura ububi bw'ibiyobyabwenge.
Uhagarariye police mu Karere ka Gakenke Senior Spt Gilbert hamwe nuhagarariye ingabo mu karere Lt Col. Peter Kagarama basobanura ububi bw’ibiyobyabwenge.

Muri zimwe mu mpanuro umuyobozi wa Police mu Karere ka Gakenke, Senior Spt Gilbert Ruhorahoza, yashikirije urubyiruko harimo kwitandukanya n’ibiyobyabwenge bakajya kure yabyo kuko nta cyiza kirimo uretse kuyayura abantu ubwenge.

Senior Spt Ruhorahoza akomeza ababwira ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyishi zirimo nuko ubifatwanwe afungwa bikaba byamusubiza inyuma kuko nkiyo umuntu afunzwe atunze urugo bituma ubuzima bwabo yasize burushaho kujya mu kaga.

Yasoje abasaba kwitandukanya na za magendo cyangwa abazicuruza bazwi ku izina ry’abarembesi kuko uzafatwa azahanwa nk’uwinjiza ibikoresho bya gisirikare mu gihugu, maze asaba abayobozi gukurikirana abaturage babo bakamenya aho bagiye naho bavuye.

Abitabiriye barimo gukurikirana inyigisho ku bubi bw'ibiyobyabwenge.
Abitabiriye barimo gukurikirana inyigisho ku bubi bw’ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Zephyrin Ntakirutimana asaba abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko nta nyungu n’imwe bashobora kuzavanamo.

Ati “ ikintu dusaba abaturage ba Gakenke, rwose ni ukwumva ko nta nyungu n’imwe bashobora kuzavana mu gukoresha ibiyobyabwenge, uretse guhora bahanganye n’inzego zishinzwe umutekano, bagahorana amakimbirane mu ngo zabo, guhora bangiza imitungo yabo ahubwo twifuza ko byahagarara umuntu agakoresha amaboko n’ubwenge bye”.

Ntakirutimana yongeraho ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ritaraba ryinshi mu Karere ka Gakenke kubera ko amayira binyuzwamo yamenyekanye.

Hatwitswe ibiyobyabwenge bifite agaciro k'amafaranga 6.400.000.
Hatwitswe ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga 6.400.000.

Yamugeneye Ildephonse, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Gakenke, asaba urubyiruko kudakoresha imbaraga zarwo bazishora mu biyobyabwenge ahubwo zigakoreshwa mu bikorwa byo kwiyubakira ejo hazaza.

Bamwe mu rubyiruko bari baje muri kino gikorwa cyo gutwika ibiyobyabwenge bavuga ko hari bimwe mu biyobyabwenge batari bazi hamwe n’ububi bwabyo gusa hakaba hari ngamba basubiranye ku ishuri.

Abanyeshuri barimo kwamagana ibiyobyabwenge mu rugendo rwabimburiye uyu muhango.
Abanyeshuri barimo kwamagana ibiyobyabwenge mu rugendo rwabimburiye uyu muhango.

Tacienne Twizerimana wiga muri GS Kirebe mu mwaka wa Gatanu avuga ko atari azi ibiyobyabwenge none yabashije kumenya bimwe muribyo birimo urumogi na Kanyaga kandi akaba amenye n’ingaruka bigira ku buzima.

Ati “ ingamba ntahanye ni ukugera mu rugo nkabwira ababyeyi ko nabonye ibiyobyabwenge kandi atari byiza kuko bitwangiririza ubuzima”.

Afrodise Mugisha n’umwana w’imyaka 13 wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza avuga ko nubwo nta wundi mwana azi ubikoresha ngo agiye kugenda ashishikariza buri mwana kutishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka