Rwamagana: Nizeyimana yiyemereye ko ari we wishe umwana Uwineza Hasina

Nizeyimana Fabrice ukurikiranweho icyaha cyo kwica umwana witwa Uwineza Hasina w’imyaka 15, mu ijoro rya tariki y 30/04/2014, kuri uyu wa Kane, tariki ya 15/05/2014 yaburanishirijwe mu ruhame aho yakoreye icyaha mu mudugudu wa Cyimbazi, akagari ka Ntunga, mu murenge wa Mwurire wo mu karere ka Rwamagana.

Imbere y’imbaga y’abaturage bari baje ari benshi gukurikirana uru rubanza imbonankubone, uyu musore Nizeyimana Fabrice w’imyaka 22 y’amavuko yemereye Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ko ari we wishe nyakwigendera Uwineza Hasina akoresheje amaboko ye.

Ubushinjacyaha burega Nizeyimana Fabrice ubwicanyi bwiyongeyeho ubushinyaguzi kuko ngo yishe Uwineza Hasina nyuma yo kumusambanya, nk’uko ibimenyetso byo kwa muganga byakozwe ku murambo wa nyakwigendera byabigaragaje.

Ahawe ijambo ngo agire icyo yongeraho, Nizeyimana yavuze ko yemera icyaha cyo kwica Uwineza ariko ahakana ko atamusambanyije.

Nizeyimana Fabrice ukurikiranweho kwica Uwineza Hasina wari ufite imyaka 15.
Nizeyimana Fabrice ukurikiranweho kwica Uwineza Hasina wari ufite imyaka 15.

Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa akanya, maze bubwira urukiko ko Niyonzima atavugisha ukuri ahubwo ko arimo kujijisha urukiko no gushaka koroshya icyaha, maze busaba ko Urukiko rutamufata nk’uwemeye, ndetse rumusabira igifungo cya burundu y’umwihariko.

Nizeyimana yongeye guhabwa umwanya, maze avuga ko igihano asabiwe n’ubushinjacyaha yumva ari kinini, agasaba urukiko ko rwakigabanya ngo kuko yakoze icyaha atabigambiriye.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yasoje iburanisha, maze avuga ko isomwa ry’urubanza rizaba tariki ya 27/05/2014 ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Abaturage bari baje gukurikirana uru rubanza bishimiye ko rwaburanishirijwe mu ruhame ngo kuko biha abandi isomo, ariko bashidikanya ku bivugwa n’uyu musore kuko ngo ntabwo bemera ko yifashije kwica Uwineza, ahubwo bagakeka ko afite abandi bafatanyije ariko akaba abakingira ikibaba.

Nizeyimana Fabrice ukomoka mu karere ka Rutsiro ariko akaba yaraje mu karere ka Rwamagana nk’umupagasi, ngo yahoze ari umukozi wa Gatsinzi Suwedi, ari we se wa Uwineza Hasina, ariko ngo aza kuhava, cyakora ahama muri uwo mudugudu batuyemo ku buryo yari azi neza imibereho yabo.

Mu ijoro rishyira tariki 1/05/2014, ni bwo Nizeyimana yahengereye Uwineza yaraye mu rugo wenyine kuko se yari yagiye mu kazi, maze aragenda aramukinguza, aramusambanya, arangije aramwica amuhotoye.

Abaturage bari baje gukurikira uru rubanza ari benshi.
Abaturage bari baje gukurikira uru rubanza ari benshi.

Nyuma y’ubwo bugome, habayeho gutwika imyenda yari muri icyo cyumba n’amakaye ya nyakwigendera yigiragamo ndetse asahura n’amasaha abiri arimo iya nyakwigendera n’iya papa we, ari na yo yaje gufatanwa agatangira gukekwa ndetse agatabwa muri yombi 1/05/2014.

Ubwo yafatwaga ngo imyambaro ye yagaragaragaho amaraso ndetse afite urutoki rwarumwe, bigahura n’ibimenyetso byari kuri nyakwigendera.

Urubanza rwo kuburanisha mu ruhame Nizeyimana Fabrice rwakerereweho amasaha atatu kuko rwagombaga gutangira saa yine za mugitondo, ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwahageze saa saba, ku mpamvu zitasobanuriwe abari bitabiriye iburanisha.

Emmanuel Ntivuguruzwa

* Amafoto yafashwe mbere y’itangira ry’urubanza nyirizina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka