Akarere kazahiga utundi mu gufasha kurwanya ibyaha kazahembwa imodoka

Mu nama y’umutekano yahuje abayobozi bo mu Karere ka Huye, guhera ku rwego rw’umudugudu kuzamura, ku itariki 12/5/2014, uhagarariye polisi y’igihugu mu Ntara y’amajyepfo (RPC) yavuze ko akarere kazahiga utundi mu kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ibyaha kazahembwa imodoka.

Avuga atya, uyu muyobozi yari amaze kugaragaza ko ibyaha byagaragaye cyane mu turere tw’intara y’amajyepfo mu kwezi gushize kwa Mata, ahanini ari ibituruka ku kuba abantu baba banyoye ibiyobyabwenge birimo kanyanga, urumogi na za nyirantare.

Ibyo byaha ahanini ni ibijyanye no gukubita ndetse no gukomeretsa, hamwe n’iby’ubujura buciye icyuho.

RPC Rutagerura Bahizi yashishikarije abakuru b’imidugudu kugira uruhare runini mu kurwanya ibiyobyabwenge, kuko ngo “babishatse, no mu gihe cy’icyumweru kimwe nta biyobyabwenge byaba bikirangwa mu midugudu bayobora.”

RPC Rutagerura Bahizi ati akarere kazahiga utundi mu kurwanya ibyaha kazahabwa imodoka.
RPC Rutagerura Bahizi ati akarere kazahiga utundi mu kurwanya ibyaha kazahabwa imodoka.

Igituma ngo yemeza ko ibi bishoboka, ni uko mu minsi yashize ubujura bw’inka bwari bukabije mu mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Huye, hakaza gufatwa ingamba ko inka izongera kubura izajya ibazwa abaraye irondo, none bukaba bwaragabanutse.

Ubu buryo ngo bwanatumye ku nka 32 zari zibwe, haragaruwe 18 kandi abazibye bagera kuri 20 bakabihanirwa.

Yunzemo kandi ati “tunihaye inshingano zo guca kanyanga n’ibikwangari na byo byacika kuko byengwa n’abayobozi ndetse n’abo bakingira ikibaba.”

Imirenge, utugari n’imidugudu na byo bizahemberwe kugabanya ibyaha

N’ubwo polisi yiyemeje kuzahemba akarere kazahiga utundi mu kugabanya ibyaha, umwe mu bayobozi b’imidugudu yo mu Karere ka Huye yatanze igitekerezo ko bidahagije guhemba uturere kugira ngo byitabirwe uko bikwiye.

Biyemeje kuzagira uruhare mu kugabanya ibyaha, ariko ngo abazahiga abandi bazabihemberwe.
Biyemeje kuzagira uruhare mu kugabanya ibyaha, ariko ngo abazahiga abandi bazabihemberwe.

Yagize ati “niba akarere kazahembwa imodoka, hano iwacu mu karere ka Huye umurenge uzahiga indi ushobora guhembwa moto, akagari gahize utundi kagahembwa velomoteri naho umudugudu uhize indi ugahembwa igare.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka