Mu mwaka wa 2015 ngo nta murembetsi uzaba ukibarizwa mu ntara y’Amajyaruguru

Itsinda ry’abantu biyita “Abarembetsi” bajya kuzana Kanyanga mu gihugu cya Uganda ngo mu mwaka wa 2015 nta n’umwe uzaba ukibarizwa muri ibi bikorwa bihunganya umuteka kuko inzego z’umutekano zahagurukiye kubarwanya.

Guverineri Bosenibamwe Aime yasabye abari bitabiriye inama mpuzabikorwa y’akarere ka Gicumbi yateranye kuri uyu wa 12 /5/2014 ko bagomba gufatanya bakarwanya iryo tsinda ry’Abarembetsi bazana kanyanga kuko iza ku isonga mu bihungabanya umutekano mu ntara y’amajyarugu.

Ibi ngo bizajyerwaho inzego z’ubuyobozi bw’imidugudu bufatanyije n’inzego z’umutekano kurwanya abo bantu biyise Abarembetsi kugirango ikiyobyabwenge gicike burundu.

Guverineri Bosenibamwe Aime yahagurukiye guhashya amaberembetsi.
Guverineri Bosenibamwe Aime yahagurukiye guhashya amaberembetsi.

Zimwe mu ngamba bafashe harimo guhana amakuru kuva mu nzego z’ibanze na polisi ndetse hakabarurwa abarembetsi babashyira mu byiciro aho bazajya bareba abazana izo kanyanga bazikoreye ku mitwe, ndetse hakarebwa n’abazitunda bakoresheje za moto n’abazicuruza.

Ngo bakoze ingengabihe yo kurwanya abo barembetsi ndetse ko nihagira n’umuntu w’umuyobozi uwo ari we wese uzagaragara mu bikorwa nk’ibyo azahanwa kimwe n’abo binjiza kanyanga; nk’uko Guverineri Bosenibamwe yabisobanuye.

Umukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, General Major Mushyo Kamanzi Frank, yasabye abayobozi gushyira hamwe bagafata ingamba zo kurwanya kanyanga n’abo bantu biyise Abarembetsi ku buryo umwaka utaha icyo kibazo kizaba cyarangiye burundu.

General Major Mushyo Kamanzi yasabye abayobozi kwirinda kukingira ikibabaAbarembetsi kuko bitumvikana ukuntu umuntu avana kanyanga muri Uganda akayigeza mu karere atuyemo kandi inzego z’umutekano n’abayobozi bahari kuva ku mudugudu kugera ku karere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gasunzu mu murenge wa Cyumba Muhizi Alexandre yavuze ko batinya gufata iryo tsinda ry’abarembetsi kuko baba bitwaje intwaro gakondo bityo umuyobozi akaba yatinya kubisukiramo kuko aba atinya nko bamwica.

Aha umuyobozi w'umudugudu yatangaga igitekerezo cyo kurwanya abarembetsi.
Aha umuyobozi w’umudugudu yatangaga igitekerezo cyo kurwanya abarembetsi.

Ikindi kibazo cy’abo barembetsi n’uko usanga iyo hari umuntu watanze amakuru ko binjije ikiyobyabwenge cya kanyanga mu karere ka Gicumbi bimuviramo ingaruko zo kuba bamukurikirana bakamwica.

Izi mpungenge abayobozi bo ku rwego rw’akagari, no ku midugudu ndetse no ku mirenge bafite

bazimazwe n’uhagarariye polisi ikorera mu karere ka Gicumbi Bizimana Felex aho yababwiye ko batagomba kugira impungenge ko ubu bahagurukiye kubarwanya ndetse ko ubu bakoze urutonde rwabo.

Avuga ko ibikorwa byo kurwanya abo barembetsi byatangiye kuko abasaga 100 bamaze kugezwa muri gereza ya Miyove yo mu karere ka Gicumbi abandi bagera muri 45 banywa kanyanga bakaba bari mu kigo ngororamuco.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka