Ruhango: Impamvu Senderi yaje yambaye nk’abatetsi ndetse akanambara ubusa imbere y’abafana
Abafana benshi bari bitabiriye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye mu karere ka Ruhango tariki 10/05/2014, batunguwe cyane no kubona umuhanzi Eric Senderi Hit International agera ku rubyiniro akiyambura ubusa.
Ikindi cyatunguye Abanyaruhango ni uburyo uyu muhanzi yaje ku rubyiniro yambaye nk’abatetsi. Mu gihe abaturage benshi bakomeje kwibaza kuri ibi bintu umuhanzi yabakoreye imbere, Kigali Today yegereye uyu muhanzi imubaza impamvu zamuteye kwambara ubusa imbere y’abafana ndetse n’ibindi byose basigaye bamwibazaho.

Mu gusubiza ibibazo Abanyaruhango basigaye bamwibazaho Senderi yagize ati “njye murabizi buri hantu tugiye muri iri rushanwa mba nateguye uburyo ngomba kuhitwara. Bwa mbere tujya Rusizi urabizi ko banzanye muri Filigo, Nyamagabe naje nk’umwubatsi, Huye naje nambaye nk’umuntu warangije Kaminuza. Buri hantu nza nambaye bitewe nuko hazwi, niyo mpamvu naje mu Ruhango nambaye nk’abatetsi kuko haba ubutaka bwera ubugari cyane.
Naje nk’umutetsi kugirango ngaragarize abahatuye ko nshyigikiye ubutaka bwiza bwa Ruhango bwere ubugari.”

Naho ku kibazo cyo kuba Senderi yarambaye ubusa imbere y’abafana avuga ko atari we wabyiteye, ahubwo ngo yabisabwe n’abafana be.
Yagize ati “nageze ku rubyiniro abafana barambwira ngo barashaka kureba igituza cyanjye nibwo mwabonaga niyamburaga.”

Abitabiriye iki gitaramo, bavuga ko batazibagirwa uyu muhanzi kuko ngo bajyaga bamwumvana udushya twinshi ariko kuri ubu ngo byarabarenze.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
senderi akwiye kugira maneger uzi icyo gukora kuko tumuzi nk’umuntu ukenerwa n’abantu biyubashye barimo n’abayobozi mu nzego zitandukanye,kdi rwose iyo abishatse akora ibintu bitarimo agahomamunwa ahubwo agasusurutsa bose mu bwiyubahe.Urugero:reba nk’ibihangano bye yashyizeho amafoto y’abayobozi harimo n’ay’umukuru w’igihugu,ubwo se niba uko yitwaraga icyo gihe byari biboneye ubu akaba yitwara bitera benci kumwibazaho igisigaye ni iki?si ukwikosora?gushimisha cg gususurutsa abantu utiyambitse ubusa birashoboka jameni.wigane ba NTORE MASAMBA,KIDUMU,.....Ariko uziko n’abahanzi b’iyo ikongo mu kavuyo batambara ubusa bene kariya kageni kamiliyoni mu karere ko atikora biriya!!!sinkugaya ahubwo ndagukopeza uko uzabikora ku yindi round.REBA KING JEMS harubwo bigeze kumukosora ku nyogosho gusa yemera gukosoreka yumva inama ubu yatwaye gumaguma ntaba yarayitwaye ndakurahiye,AIRTEL ntiba yaramwizeye,gusa kami ka muntu...ariko inama iraguma mon cher.Ndagusengera kdi niwumvira tuzahura uzasangiza benci urubyiruko bazakwigiraho byinci.
eeeeeee c’est grave kbsa
ntago bijyanye n’umuco pe ! ubu se abana n’urubyiruko bamurebaga urugero rwiza yabahaye ni uruhe koko! ahaaaa!!!
cesy
ABAFANA ARIKO NDABONA BAKOMA MUMASHYI NTABWO BATANGAYE. IYO UMUNTU YATANGAYE YIFATA KUMUNWA CG AKAREBA UKUNDI KUNTU NTABWO AKOMA MUMASHYI.
byari bishyushye kwa sender turashimira abahora,batugezaho amakuru ya buri karere byumwhariko nka eric muvara uhagarariye kgl today ya ruhango.
murakoze njye nifuzagako mwajya mungezaho amakuru yo muri sand night na kigali to day yose.
Murabantu babasaza cyane kuko mudushonesha amakuru agezweho
None se iyo abafana bamubwira ngo hena turebe mu kabuno kawe yari gukora iki?