Lt Mutabazi yahakanye ibyo aregwa naho Camarade yanga kuburana

Mu rubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi na bagenzi be 14 rwasubukuwe kuri uyu wa kabiri tariki 13/5/2014, Lt Mutabazi yavuze ko ibyaha aregwa byo kurwanya Leta y’u Rwanda nta shingiro bifite kuko ngo atigeze akoreshwa inyandikomvugo; naho umwe mu baregwa gufatanya nawe, Cprl Nshimyimana Joseph witwa Camarade, akaba yanze kwisobanura.

Urukiko rukuru rwa gisirikare ruri i Kanombe rwihanije Lt Mutabazi na Camarade kutongera kwanga kwisobanura kubyo baregwa bitwaje ko ngo bafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko; Mutabazi we akaba yongeraho indi mpamvu y’uko ngo yemejwe ibyaha byashyizwe mu nyandikomvugo ku ngufu, ku buryo ngo atabyemera imbere y’urukiko.

Lt Mutabazi amaze kwihanizwa n’urukiko kubera guhora yinubira gushimitwa, yasobanuye ibyo aregwa birimo gufatanya na Camarade ati: “Nizere ko ubushinjacyaha buzatwereka itegeko ryemera ibyo gushimuta, naho iby’ubufatanyacyaha mu bwicanyi n’ibindi, ntawigeze abinkoreshaho inyandikomvugo, hari ibyo nasinyiye ntazi, nari napfutswe mu maso,…”.

Yahakanye kandi ko atigeze akoresha itumanaho rya Skype na Whatsapp mu mikoranire ye na Cpl Nshimyimana alias Camarade, asaba ko bazana telefone zabo zombie (iya Mutabazi na Camarade) zifitwe n’Ubushinjacyaha, mu rwego rwo kuzagaragaza ibyo bagiye bavugana n’igihe bavuganiye.

Lt Mutabazi na Nshimyimana Joseph alias Camarada , nibo baburanye kuri uyu wa kabiri.
Lt Mutabazi na Nshimyimana Joseph alias Camarada , nibo baburanye kuri uyu wa kabiri.

Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwo ngo ntirushaka kumva ibyo Lt Mutabazi na Camarade bakomeje gutsimbararaho ko bashimuswe mu ifatwa ryabo; aho ruvuga ko bitari mu bubasha bwarwo kwakira icyo kirego, kuko ngo batigeze bakijuririra bakiri mu Rukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo, mu mpera z’umwaka ushize wa 2013.

Ubushinjacyaha nabwo busobanura ko Lt Mutabazi yigiza nkana mu kuvuga ko ntawamukoresheje inyandikomvugo, kuko ubwo aheruka kuburana mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka, herekanywe video, aho Mutabazi yivugira, yemera ibyaha ku neza nta gitambaro kimupfutse mu maso, kandi ko abo areganwa nawe nabo ngo babimushinja.

Ubushinjacyaha buvuga ko n’ubwo Mutabazi yabonye agiye gufatwa agahita asiba ubutumwa bwo muri telephone ye bwose yohererezanyaga na Camarade, muri telefone ya Camarade bukirimo bwose kandi mu nyandikomvugo Mutabazi akaba yemera ko yavuganaga na Camarade.

Mu mwaka ushize wa 2013 ngo abo bagabo bombi bakoresheje iryo tumanaho rinyuze kuri whatsapp na skype, bapanga guhungabanya umutekano w’u Rwanda, aho ngo hari n’ubutumwa bwerekana ko Camarade yamenyeshaga Lt Mutabazi ko yishe amatora y’abadepite, nk’uko Ubushinjacyaha bukomeza bubigaragaza.

Kuri uyu munsi wa mbere w’isubukura ry’urubanza, urukiko rwawuhariye kumva ibirego bitangwa n’ubushinjacyaha, busobanura ubufatanye bwa Lt Mutabazi na Cpl Camarade, bagize itsinda rya kabiri ry’abaregwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugirira nabi Leta iriho; ariko ubwo Camarade yasabwaga kwisobanura niba yarakoze ibyo byaha, yasubizaga ati “Ntacyo mbivuzeho”.

Lt Mutabazi mu rubanza kuri uyu wa kabiri.
Lt Mutabazi mu rubanza kuri uyu wa kabiri.

Perezida w’Inteko iburanisha yarakajwe n’uko Camarade aterana amagambo mu rukiko, akanga no kugira icyo asobanura kubyo aregwa; aho yahise amwohereza hanze by’akanya gato ndetse anamumenyesha ko itegeko riteganyiriza uburana witwaye nabi mu gihe cy’iburanishwa, igifungo kugeza ku myaka itanu.

Itsinda rya Lt Mutabazi na Camarade (kugeza ubu badafite ababunganira mu mategeko), riraregwa ibyaha birindwi birimo ubwicanyi bwo gutera za gerenade mu isoko rya Kicukiro mu mwaka ushize, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwangisha ubutegetsi buriho Abanyarwanda n’amahanga, kugambirira kugirira nabi Umukuru w’igihugu, gutunga intwaro mu buryo butemewe; byose ngo babifatanyije n’imitwe ya FDLR, RNC n’ibyihebe byo mu mutwe wa Hezbola.

Urubanza rwabo bombi rurakomeje kuri uyu wa gatatu, rukaba ruza kubimburirwa na video yerekana ubufatanyabyaha bagiranye; nabyo ngo bikaba ari ibindi bimenyetso ndakuka bibahamya ibyo baregwa, nk’uko Ubushinjacyaha bwabimenyesheje.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka