Rutsiro: Umugeni yabyaye hasigaye umunsi umwe ngo ashyingirwe
Umukobwa utuye mu kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yabyariye iwabo umwana w’umuhungu tariki 13/05/2014, ariko ntibyamubuza gushyingirwa ku munsi ukurikiyeho nk’uko byari bimaze iminsi biri muri gahunda.
Imiryango yombi yiteguraga ubukwe izi neza ko uwo mukobwa atwite ndetse umusore yemera ko iyo nda ari iye, icyakora kubyara mu gihe imyiteguro y’ubukwe yari irimbanyije byo bigaragara ko byatunguranye.
Kubyarira iwabo ntabwo byabujije ubukwe kuba kuko bukeye bwaho umuryango w’umusore wazanye inka n’ibinyobwa iwabo w’umukobwa bakora ibirori, ku mugoroba bataha mu rugo rushya rw’abageni.
Ubwo bukwe bwaranzwe n’ibirori byahuje imiryango yombi, abaturanyi kimwe n’abandi bari babutumiwemo, icyakora nta gusezerana imbere y’Imana kwigeze kubaho kuko ubusanzwe itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi abo bageni basanzwe basengeramo ritashoboraga kubasezeranya bitewe n’uko umukobwa yari atwite. Gusezerana mu murenge byo ngo bari barabikoze mbere y’uko umunsi w’ubukwe ugera.
Imiryango yombi yishimira ko nubwo kubyara k’uwo mukobwa kwatunguranye ndetse kugahurirana n’iminsi mikuru y’ubukwe, ibirori ngo byabashije kugenda neza, kandi ngo n’abageni bameze neza nta kibazo bafite.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Tubifurije urugo ruhire
Abo bageni nibonkwe.Uwo musore yahabaye intwari kuko abandi batera inda bakihakana abana babo
Aba babyeyi bazagire amahirwe mu mibereho yabo kimwe n’abana babo. Naho ubundi ibijyanye n’aho basengera, amategeko afite icyo ateganya. Gusa abana babo ntibazandagare.