Igitaramo cya Israel Mbonyi i Rubavu cyasubitswe mu buryo butunguranye

Igitaramo ‘Icyambu Live Concert’ cya Israel Mbonyi cyari giteganyijwe kubera i Rubavu ku itariki ya 1 Mutarama 2026, cyasubitswe ku munota wa nyuma.

Israel Mbonyi
Israel Mbonyi

Ni ibyasohotse mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abategura iki gitaramo, rihamya ko igitaramo Icyambu cyasubitswe, aho cyagombaga kubera kuri Stade Umuganda y’Akarere ka Rubavu, iryo tangazo rigakomeza rivuga ko indi tariki kizaberaho izatangazwa mu gihe kiri imbere.

Iri tangazo rivuga kandi ko izi mpinduka zatewe n’uko hari abantu benshi bifuje ko cyahabwa umwanya kigategurwa neza, kigashyirwa mu mujyo w’ibindi bitaramo Icyambu bigomba kuzenguruka Igihugu, rikanongeraho ko abari bishyuye amatike yo kuzacyitabira bazegerwa bakabazwa niba bifuza gusubizwa amafaranga yabo, cyangwa bagumana amatike bakayinjiriraho mu gihe kizaba cyasubukuwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka