Rwamagana: Abagitunzwe n’ingeso yo gusabiriza barasabwa guhindura ibitekerezo

Mu gihe mu mujyi w’akarere ka Rwamagana hakomeje kugaragara abantu basabiriza ku muhanda, ubuyobozi bw’aka karere buratangaza ko butazabareka ngo bagume muri iyi ngeso isebya abayikora igasebya n’akarere, ahubwo ko hagomba gukorwa ibishoboka kugira ngo uku gusabiriza guhagarare.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Muhongayire Yvonne, yemeza ko ikibazo cyo gusabiriza kigaragara mu mujyi wa Rwamagana gishingiye ku ngeso maze agasaba ababikora guhindura imitekerereze ku buryo abafite ikibazo cy’umwihariko bakwibumbira hamwe bagafashwa kwiteza imbere ariko badatunzwe n’iyi ngeso yo gusabiriza.

Nubwo nta barura rigaragaza umubare w’abasabiriza mu mujyi wa Rwamagana, iyo umuntu atembereye muri uyu mujyi, agenda ababona n’amaso, bari ku nkengero z’umuhanda, maze umuntu yahita bagatega ikiganza kugira ngo abahe.

Uyu musore witwa Sibomana, ava mu karere ka Kayonza akajya gusabiriza mu mujyi wa Rwamagana, yarangiza agatega imodoka agataha.
Uyu musore witwa Sibomana, ava mu karere ka Kayonza akajya gusabiriza mu mujyi wa Rwamagana, yarangiza agatega imodoka agataha.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today na KT Radio yatemberaga muri uyu mujyi, ku wa Gatatu, tariki 7/05/2014, ku muhanda uva kuri Gare ya Rwamagana werekeza ku isoko (sens unique) ureshya n’ikilometero kimwe (ugereranyije), yahabonye abasabirizi barindwi barimo 4 bemeye ko tuganira.

Muri aba, harimo umusore witwa Sibomana uturuka mu karere ka Kayonza, buri gihe agatega imodoka maze akaza gusabiriza mu karere ka Rwamagana. Avuga ko iyo byagenze nabi acyura amafaranga 2000 naho byaba byagenze neza akageza ku 5000.

Uyu musore uvuga ko amaze umwaka asabiriza, yeretse umunyamakuru amafaranga agera ku 3000 yari amaze gukorera kuva saa sita kugeza saa kumi n’iminota 10. Cyakora iyo umubajije icyo ayakoresha, usanga nta mushinga wundi akubwira uretse kukubwira ko aguramo ibimutunga.

Uyu musaza yatangiye gusabiriza mu mwaka wa 2000 mu Mujyi wa Kigali. Amaze imyaka 4 yimukiye mu karere ka Rwamagana. Yemeza ko hari abava i Kigali bakaza gusabiriza Rwamagana.
Uyu musaza yatangiye gusabiriza mu mwaka wa 2000 mu Mujyi wa Kigali. Amaze imyaka 4 yimukiye mu karere ka Rwamagana. Yemeza ko hari abava i Kigali bakaza gusabiriza Rwamagana.

Muri aba basabirizi, harimo n’umusaza Gashugi Petero wo mu kigero cy’imyaka 70, uvuga ko yatangiye gusabiriza mu mwaka wa 2000 ari mu Mujyi wa Kigali, ndetse ngo icyo gihe amafaranga yarabonekaga ku buryo yashoboraga gutahana ibihumbi bine ku munsi. Uyu musaza amaze imyaka 4 yimukiye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Munyiginya, mu kagari ka Nkomangwa, ari na ho yubatse, akaba ahatuye n’umugore n’abana 4 bafitanye.

Bitewe n’uko urugendo ruva muri ako kagari atuyemo rujya mu mujyi wa Rwamagana rushobora gutwara amasaha abiri ku muntu ugenda n’amaguru kandi yihuta, uyu musaza ufite ubumuga bw’ingingo (amaguru) bimusaba ko buri gihe akodesha igare (umunyonzi) rimugeza aho yicara asabiriza, rikaza kugaruka kuhamuvana rimutahana, akaryishyura amafaranga atari munsi y’igihumbi.

Uyu musaza wemera ko gusabiriza bidahesha ishema ubikora, yabwiye Kigali Today ko hari abantu babikora nk’ubucuruzi (business) ku buryo bava mu Mujyi wa Kigali bahunga gutabwa muri yombi kw’inzererezi maze bakaza, bakamara nk’iminsi itatu mu karere ka Rwamagana basabiriza, bagasubira i Kigali bacyuye ihaho ritubutse.

Uyu utagaragaza amaso na we arasabiriza.
Uyu utagaragaza amaso na we arasabiriza.

Cyakora we, avuga ko atandukanye n’abo basabira ingeso ngo kuko aramutse abonye inkunga yo kugura umurima wo guhinga yava muri iyi ngeso, akajya atungwa n’ubuhinzi yakoze.

Undi twaganiriye ni umukecuru w’imyaka 64 utuye ahitwa i Ntunga mu murenge wa Mwulire. Na we buri gihe atega imodoka kugira ngo imugeze mu mujyi wa Rwamagana aho ashobora gusabiriza akabona amafaranga.

Uyu mukecuru watangiye gusabiriza mu mwaka w’1995, afite ubumuga bw’ingingo ndetse yiyemerera ko yahawe igare ry’abamugaye ryo kumufasha mu ngendo, cyakora iyo akora ubu busabirizi ntabwo aba arifite, ahubwo agendera hasi akambakamba, ku buryo umuntu umurebye ashobora kugira ubwoba, agahinda ndetse n’impuhwe zo kwigomwa ku byo afite kugira ngo amuhe.

Uyu mukecuru ushobora gusaba amafaranga ari hagati y’ibihumbi 3 na 4 iyo abayatanga babaye bake, asaba Leta kumufasha kuko ngo aramutse abonye inkunga, yakora ubucuruzi bw’imyaka yicaye hamwe, ngo kuko ibyamugora ni ugukora ibintu bimusaba kugenda kandi amugaye.

Uyu na we arasabiriza.
Uyu na we arasabiriza.

Iyo wumvise amafaranga aba basabirizi babona ku munsi usanga ashobora gusumba (mu ngano) aya bamwe mu bakozi bafite abakoresha cyangwa se bamwe mu bikorera baciriritse bashobora kwigenera amafaranga y’inyungu ku munsi. Cyakora ku rundi ruhande, usanga nta kureba kure mu mishinga irambye bayakoresha ku buryo yazabafasha mu gihe baba bavuye muri ubu buzima, ahubwo bakagaragaza ko bakeneye inkunga yo gutera imbere.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Muhongayire Yvonne, avuga ko ikibazo cy’abasabirizi bo mu mujyi wa Rwamagana kizwi ku buryo ngo bari mu byiciro bibiri birimo icy’abana bato baba bishoye mu buzererezi ku buryo ngo kuri aba, hafatwa ingamba zo kubafata bakanyuzwa mu bigo by’igihe gito (transit center) bakigishwa maze bagahuzwa n’imiryango yabo kugira ngo yite ku myitwarire n’imibereho yabo.

Madame Muhongayire avuga ko icyiciro cya kabiri cy’abakuze na cyo kigabanyijemo ibyiciro bibiri harimo abasaba ku bw’ingeso ndetse n’abandi biba bigaragara ko bababaje koko.

Ku basaba ku bw’ingeso, ngo bahora bakangurirwa kuva mu muhanda ndetse bakirukanwa umunsi ku wundi kugira ngo be gukora iyi ngeso igayitse.

Uyu we avuga ko adasaba, ahubwo ko umuntu ubishatse amugenera.
Uyu we avuga ko adasaba, ahubwo ko umuntu ubishatse amugenera.

Ku basabiriza babitewe n’ibibazo bitandukanye birimo ubumuga, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana abasaba ko bakwiriye guhindura imitekerereze, bakava ku muhanda ahubwo bakibumbira mu makoperative y’abafite ubumuga kugira ngo baterwe inkunga zibafasha kwiteza imbere kuruta ko bakumva ko ibibazo byabo bizakemukira mu gusabiriza.

Madame Muhongayire, yavuze ko nubwo gusabiriza ari ingeso, batazareka abantu ngo bakomeze kuyikora, ahubwo ngo ubuyobozi buzakomeza kubigisha kuko hari gahunda zitandukanye Leta yashyizeho kugira ngo zivane abaturage mu bukene nka VUP, inkunga y’ingoboka, by’umwihariko abafite ibibazo by’umwihariko nk’aba bafite ubumuga.

Madame Muhongayire yongera gutanga ubutumwa ku babyeyi bw’uko bakwiriye guha uburere bwiza abana babo bakanababera urugero kuko ngo hari abana bajya mu buzererezi bitewe n’imibereho mibi ndetse n’imibanire mibi y’ababyeyi babo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 1 )

uriya musore wa mbere yakomeretse akaboko azira ubujura yagiye kwiba baramurasa ahita yiyizira gushaka ayo atavunikiye ahantu hose ni muzima uretse inkovu afite ikindi kibi cye asaba kungufu anafata abantu imyambaro.mbere yikoreraga imizigo mwisoko abona bidahagije ashaka ayubusa

nteta yanditse ku itariki ya: 13-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka