Ibikorwa bya AfDB mu Rwanda si amagambo birigaragaza -Minisitiri Gatete
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, aratangaza ko ibikorwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) imaze gukora mu Rwanda atari iby’amagambo ahubwo byigaragaza.
Mu bikorwa iyi banki imaze gukora mu Rwanda hari ukubaka imihanda, guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi no kongera ingufu z’amashanyarazi.
Iyi banki niyo yatanze amafaranga mu kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, ayo kubaka umuhanda Rusumo-Kayonza-Nyagatare n’ibindi.
Ibi Amb.Gatete yabitangarije abanyamakuru ku mugoroba wo kuwa kane tariki 15/05/2014, ubwo yatangaga ikiganiro ku myiteguro y’inama ya 149 ya AfDB izabera mu Rwanda guhera kuwa mbere w’icyumweru gitaha (tariki 19-23/05/2014).
Muri iki kiganiro, Minisitiri Gatete yavuze ko u Rwanda rwishimira umubano rufitanye n’iyi Bank, aho yavuze ko kuva batangira gukorana miliyari n’igice zirenga z’Amadorali y’Amerika ariyo amaze gutangwa mu bikorwa bitandukanye.
Minisitiri Gatete yavuze ko iyi nama mpuzamahanga ngarukamwaka ya Banki Nyafurika itusura Amajyambere (AfDB)izagirira akamaro Abanyarwanda, abatuye mu gace u Rwanda ruherereyemo n’Abanyafurika muri rusange bazayungukiramo byinshi.

Yavuze ko abantu bazaza muri iyi nama bose ari abantu bifite, harimo abakuru b’ibihugu, abaminisitiri b’imari ndetse n’abantu bakuriye imishinga n’ibigo bitandukanye abacuruzi n’abandi batandukanye, bakaba bazasigira u Rwanda ubukungu, harimo amadevize, kumenyekana kw’ibikorwa by’Abanyarwanda no kumenyekana mu ruhando rw’amahanga.
Yagize ati “Abantu barenga 3000 bazaza mu Rwanda ntabwo bazizanira ibyo kurya, kuva ku kibuga cy’indege bazaba bakeneye imodoka ibageza aho barara, nibagera ku mahoteri baziyishyurira, nta cyumba na kimwe kizasigara kidafite umuntu ukirimo, abantu bazaza mu Rwanda bazakenera telefone yo gukoresha.
Muri iyi nama hazaba hari ibibanza 41 byo gucururizamo (stand) muri izi zose 37 zose zizaba ari iz’Abanyarwanda, akazi kagiye kuboneka, haboneke amafaranga ndetse n’ibyiza by’u Rwanda bimenyekane.”
Minisitiri Gatete yongeyeho ko abenshi bazaba baje mu Rwanda aribwo bwa mbere bityo buri Munyarwanda akaba akwiye gushyiraho ake kugira ngo abazaba baje mu Rwanda bazabone ibyiza biranga u Rwanda ndetse n’ikindi gihe bazagaruke.
Nk’uko Minisitiri Gatete yakomeje abisobanura, u Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama kubera ko rwakomeje kugaragaza kwihuta mu iterambere, korohereza abashoramari no kugaragaza ubushake mu gukorana n’ibindi bihugu.
Inama ngaruka mwaka ya AFDB igiye kubera mu Rwanda ihuriranye no kwizihiza imyaka 50 iyi banki imaze ishinzwe ndetse n’imyaka 40 u Rwanda rutangiye gukorana nayo.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|