Minisitiri w’umuco na siporo Amb. Joseph Habineza yishimiye uburyo amakipe y’u Rwanda akomeje kwitwara muri Tour du Rwanda ndetse anavuga ko amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda akwiye kwigira byinshi ku mitegurire y’iri rushanwa.
Umuryango mpuzamahanga w’abaholandi ushinzwe iterambere (SNV), umenyesha abashoramari ko bafite amahirwe mu gushora imari mu ngufu zivugururwa, kandi ko izo ngufu zihendukiye abaturage, ndetse zikaba n’ibisubizo bitandukanye ku buzima n’imibereho ya buri munsi.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Sikubwabo Benoit, tariki 17/11/2014 yabwiye abanyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya "Umurenge Sacco Murundi", ishami rya Karambi mu murenge wa Murundi ko imirimo yo kubaka inyubako y’iyo Sacco yahagaritswe izasubukurwa ari uko (…)
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kwimakaza imiyoborere myiza bumva n’uruhare rwabo mu kurengera uburenganzira bwa muntu kuko imiyoborere myiza ari yo shingiro ryabwo.
Abitabiriye imurikagurishwa ry’amabuye y’agaciro ribera i Arusha muri Tanzania kuva tariki 18-20/11/2014, bashimye amabuye y’agaciro aturuka mu Rwanda ku mpamvu z’uko ngo yarushije ubuziranenge aturuka mu bindi bihugu umunani byitabiriye iryo murikagurishwa.
Jean Pierre Kwitonda w’imyaka 22 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Rwinyana, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, yitabye Imana kuri uyu wa 18/11/2014 nyuma yo guturikanwa na Kanyanga yari atetse.
Umugabo witwa Rukeribuga Jean utuye mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Kanjongo ho mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi n’irondo, kuwa 17/11/2014 ari gucuragura ku nzu y’umuturanyi we witwa Murakaza Etienne.
Umugabo witwa Nzabonimpa Jean Pierre wahoze ari umuyobozi w’akagali ka Kabona ko mu murenge wa Rusebeya yafashwe n’inzego z’umutekano tariki 15/11/2014 azira ko yari yaratorotse igifungo cy’amezi 9 yakatiwe n’urukiko.
Mu gihe byari bimenyerewe ko abubaka nta byangombwa byo kubaka bafite aribo basenyerwa, umugabo witwa Ndamage Sylvin utuye mu mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye yaraye asenyewe kuri uyu wa 17/11/2014 nyuma y’uko yubatse afite ibyangombwa bibimwemerera.
Abamotari bo muri koperative 12 zabyawe na sindika y’abamotari yitwa SYTRAMORWA, kuri uyu wa kabiri tariki 18/11/2014, bakoze urugendo rwo kwamagana igitangazamakuru cya BBC, kubera filime “Rwanda: The Untold story” cyasohoye igaragaramo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inama nyinshi kandi zitunguranye ziri mu bituma bamwe mu bakora mu nzego z’ibanze badashobora guha abaturage serivisi zinoze, bigatuma ikigero cya serivisi zitanga gikomeza kuba hasi, nk’uko ubushakashatsi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) bwabigaragaje.
Kuva ku itariki ya 10/11/2014, ikamyo yo muri Tanzaniya ifite puraki T 760 BAE iracyagaramye aho yakoreye impanuka itegereje imashini yo kuyegura no kureba uburyo ubwishingizi bwayo bwakwishyura ibyo yangije.
Umunyarwanda Ndayisenga Valens Rukara yambitswe umupira w’umuhondo nyuma yo kwegukana agace ka Rwamagana-Musanze kuri uyu wa 18/11/2014; bikaba bigaragaza ko uyu mwaka Abanyarwanda biteguye Tour du Rwanda ku rwego rwo hejuru.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, arasaba intore z’abagize inzego z’urubyiruko kurwanya akarengane batanga amakuru y’abantu bose barya iby’abandi, bakanyereza umutungo w’abaturage, kuko basubiza inyuma Abanyarwanda.
Abaturage bo mu gihugu cya Autriche bavuga ko bagiye kubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu gihe kitarenze umwaka mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.
Mu gihe ihuriro ry’abavuzi gakondo “AGA” rikomeje igikorwa cyo kubarura abanyamuryango baryo mu gihugu hose, abavuzi gakondo bo mu karere ka Ngororero ntibanyurwa n’umubare w’amafaranga bakwa muri mwaka ndetse amwe bakayasabwa ku byangombwa basanganywe.
Umukobwa witwa Ingabire Assia w’imyaka 17 yarohamye mu kiyaga cya Kivu ahita yitaba Imana ubwo yari yagiye koga hamwe n’abandi bana.
Musabyimana Jacqueline w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza arashinja umugabo we Bigirimana Phocas ko amaze amezi hafi atandatu amutaye amuziza kubyara abana b’impanga.
Umusaza w’imyaka 72 witwa Protais Nyamaswa utuye mu karere ka Kirehe arashimira Imana ko ngo yamuhaye umugore bakabyarana nyuma yo gutandukana n’abagore batanu bose bamuziza ko atabyara.
Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza muri Sena y’u Rwanda irashima intambwe inzego z’ubutabera zikorera mu karere ka Rusizi zimaze gutera mu guha abaturage ubutabera bubakwiriye kuko nta bibazo byinshi by’imanza bigisiragiza abaturage bikigaragara.
Nyirahabimana Claire na Ufitwenayo Veneranda, umuyobozi w’Ishyirahamwe “Urumuli” ryafashwaga n’umuzungu w’umusuwisi witwa Steiner Anne bitaga “Ana Mariya” wasubiye i Burayi mu mwaka wa 2002, ntibumvikana ku mitungo irimo inzu, ibiraro n’imirima biherereye mu kagari ka Nkingo, mu murenge wa Gacurabwenge, yabasigiye.
Abatuye akarere ka Ngoma bagaragaje kwishimira isiganwa ry’amagare « Tour du Rwanda » ryageze mu karere kabo kuwa mbere tariki ya 17/11/2014, aho babigaragaje bahagaragara ku mihanda ari benshi guhera winjiye mu mugi wa Kibungo ahitwa Rond –point kugera aho wasorejwe.
Abaturage bo mu karere ka Gisagara baratangaza ko batazemerera umuntu uwo ariwe wese uzashaka kubinjizamo ibitekerezo bibasubiza inyuma mu mibanire, mu bumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere.
Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 17/11/2014, umwana w’imyaka 13 witwa Umuhoza Sandrine ukomoka mu Murenge wa Ntarabana ho mu Karere ka Rulindo yitabye Imana afashwe n’insinga z’amashanyarazi aho yatashayaga inkwi mu gihuru kiri hafi y’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro biherereye muri uyu murenge.
Umunyarwanda Kanyankore Marcel Rudasingwa wari uherutse gushingwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu kwezi gushize ibijyanye n’imicungire y’icyorezo cy’indwara ya Ebola mu gihugu cya Gineya Konakiri (Guinée Conakry), basanze yapfiriye muri hoteli yari acumbitsemo muri icyo gihugu cya Gineya.
Uwahoze atoza ikipe ya Mukura VS, Kayiranga Baptiste yatangaje ko kuri we abona yarakinwe agakino n’ikipe yatozaga kugira ngo ayishakire abakinnyi maze ihite imusezerera atabatoje.
Komisiyo yashinzwe kugenzura icyihishe inyuma ya filimi BBC yatambukije ipfobya Jenoside yise “Rwanda’s Untold story” izatangira iperereza mu cyumweru gitaha tariki ya 26/11/2014 ibaza abantu batandukanye ndetse ikaba iteganya no kubaza ubuyobozi bwa BBC.
Mu gihe akarere ka Rutsiro ari ko katoranyijwe nk’icyitegerezo mu gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe bivuguruye, byagaragaye ko abashyize muri mudasobwa amakuru yo mu tugali y’ibyo byiciro bakoze amakosa.
Nyuma y’uko bigaragaye ko mu buvuzi gakondo hajemo abiyitirira uwo mwuga cyangwa abawukora nabi bagahesha isura mbi abawukora mu buryo bwemewe, urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda “AGA Rwanda Network” rurashishikariza abavuzi gakondo kunoza imikorere yabo no kugira ibibaranga byemewe hirindwa abiyitirira uyu mwuga bawutesha (…)
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon, avuga ko urugaga rw’abikorera muri aka karere rwagize uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ryako cyane cyane mu kuvugurura umujyi wa Ngororero no gutanga serivisi zitahabonekaga.
Kuva tariki ya 13/11/2014, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugasa mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Rutsiro witwa Theophile Niyitegeka w’imyaka 36 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri ku ngufu.
Perezida w’urugaga rw’abikorera mu murenge wa Nyagatare, Birasa Johnston asanga ubufatanye bw’abacuruzi aribwo buzatuma umujyi wa Nyagatare uzamuka ukarushaho gutera imbere.
Uwahoze atoza ikipe ya APR FC Andy Mfutila ari bukoreshe imyitozo ya mbere muri Rayon Sports kuri uyu wa mbere tariki 17/11/2014 nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe y’i Nyanza.
Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) ruratangaza ko itegeko rishya rigena umushahara fatizo (minimum wage) riteganywa kugezwa mu nama y’abaminisitiri ngo baryemeze, rizabafasha kurushaho kuganira n’abakoresha ku bijyanye no guhemba abakozi neza.
Numero ya mbere mu magare muri Afurika, Debesay Makseb ni we utwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda ya 2014, aho kuri uyu mbere tariki ya 17/11/2014 abasiganwa bagenze ibirometero 96.4 mu muhanda Kigali-Ngoma, uyu munya Erithrea akaba yabirangije akoresheje amasaha abiri, iminota 36 n’amasegonda 37 (2h36’37”).
Mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge no kwamagana icuruzwa ry’abantu, inzu ikora umuziki izwi ku izina rya Boston Pro ifatanyije n’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, bateguye igikorwa cyo gufasha abahanzi kumenyekana ndetse bakazatanga n’ibihembo bitandukanye ku muhanzi uzahiga abandi mu karere ka Rusizi (…)
Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI mu karere ka Rusizi barasabwa kuzuza inshingano batorewe bakemura ibibazo by’abaturage ku gihe, ibyo kandi bikajyana no kubashakira imibereho myiza binyuze mu nzira zitandukanye zaba izo kongera umusaruro w’ubuhinzi bwabo n’ibindi.
Umuryango nyarwanda wita ku rubyiruko rwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 “Rwanda Youth Healing Center” ukorera mu karere ka Ruhango, uravuga ko wishimira uruhare umaze kugeraho mu gusana imitima y’urubyiruko rwari rwaraheranywe n’agahinda.
Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare Adrien Niyonshuti asanga abakinnyi b’ikipe y’igihugu bageze ku rwego rwiza rwatuma bigaragaza cyane muri Tour du Rwanda ya 2014.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Gakenke, tariki 16/11/2014, batashye inzu uwo muryango uzajya ukoreramo ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 48 yavuye mu misanzu y’abanyamuryango.
Mu kagali ka Tangabo ho mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro hafatiwe inyama z’ihene zijyanywe kugurishwa ukekwa akaba yahise aburirwa irengero ubu akaba agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Abaturage batuye ku kirwa cya Bugarura giherereye mu murenge wa Boneza ho mu karere ka Rutsiro batangaza ko akagoroba k’ababyeyi kabafashije guhindura imibereho n’imibanire mu miryango yabo.
Abacururiza mu isoko rikuru rya Ngoma babangamiwe n’abantu bacururiza mu mabase bagenda bazenguruka mu mihanda no mu ngo z’abantu bigatuma abo mu isoko batabona abakiri uko bikwiye kandi bishyura imisoro.
Abanyarwanda bane b’ikipe ya Kalisimbi ni bo baje imbere mu gace kabanziriza utundi muri Tour du Rwanda ya 2014 aho Hadi Janvier yongeye kukegukana nkuko yabigenje umwaka ushize.
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Ngoma bakorera Leta barasaba ko itegeko rigenera umugore wabyaye ikiruhuko ryasubira ku mezi atatu aho kuguma ku kwezi kumwe n’igice.
Abanyeshuri barangiza kwiga mu mashuri makuru yigisha ubumenyi ngiro (IPRC), barinubira ko badahabwa agaciro ku isoko ry’umurimo nk’abandi bize bimwe baturuka mu mashami agize kaminuza y’u Rwanda.
Abarimu b’ubutabazi bw’ibanze 30 baturutse mu turere twose tw’igihugu kuri uyu wa 14/11/2014 bashoje amahugurwa y’iminsi ine yari agamije kubongerera ubumenyi ngiro mu gukora ubutabazi bw’ibanze no guhugura abakorerabushake ba Croix- Rouge.
Abibumbiye mu ihuriro ry’Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga ibya farumasi (RPSA: Rwanda Pharmaceutical Students’ Association) bemerewe kuzategura ndetse bakanakira inama ya kane y’abanyeshuri biga ibya farumasi muri Afurika, izaba muri Nyakanga 2015.