Rwamagana: Iterambere ry’ingufu z’amashanyarazi ryunganira umutekano

Mu rugendo bamwe mu basirikari bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama bagiriye mu Karere ka Rwamagana kuwa Gatatu, tariki ya 4/02/2015, bishimiye ko iterambere ry’ingufu z’amashanyarazi rigenda rizamura iterambere ry’abaturage kandi bagaragaza ko amashanyarazi ubwayo yunganira umutekano rusange.

Nyuma y’ibiganiro aba basirikare bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ku bijyanye n’ubwihaze bw’ingufu n’uruhare bigira mu iterambere ry’abaturage, ndetse bagasura bimwe mu bikorwa bigaragaza iterambere ry’ingufu, nk’Umuyoboro w’amashanyarazi ava ku zuba wa Rubona uzatanga Megawatt 8.5, Umuyoboro wa Musha utanga Megawatt 10 ndetse no gusura uruganda Steel Rwa rutunganya ibyuma by’ubwubatsi mu byuma bishaje nyuma yo kubishongesha, aba banyeshuri b’abasirikari bakuru bishimiye ko ingufu zigenda zizamura iterambere ry’abaturage.

Abanyeshuri biga i Nyakinama bageze ahari umuyoboro w'Amashanyarazi wa Musha mu Murenge wa Munyiginya.
Abanyeshuri biga i Nyakinama bageze ahari umuyoboro w’Amashanyarazi wa Musha mu Murenge wa Munyiginya.

Major Israel Bagenda, waturutse mu gihugu cya Uganda wavuze mu izina ry’abandi banyeshuri, yashimiye ko urugendo bakoze n’ibisobanuro bahawe byabongereye ubumenyi mu myumvire ijyanye n’ingufu kandi bikaba bigendanye neza n’integanyanyigisho yabo.

Lt Col. Deng Manyiel Chindut waturutse muri Sudan y’Epfo, yabwiye Kigali Today ko uru rugendo rwabunguye byinshi birimo kumenya uturere bumvaga gusa bataratugeramo, ndetse ngo basanze iyo umutekano uhujwe n’ingufu z’amashanyarazi birushaho kuwusigasira kandi bigateza imbere abaturage.

Yagize ati “Nk’ubu twaje kureba ahantu ntari nzi, najyaga mpabona ku makarita. Yee! Kandi twagiye kureba ibikorwa bimwe bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi kandi ndifuza ko byakomeza kuzamura iterambere ry’abaturage muri iki gihugu; kuko abaturage bazi icyo gukora kandi buri muturage agomba kubona urumuri n’umutekano. Ni yo mpamvu twaje hano guhuza ingufu n’umutekano kuko aho ingufu ziri hagera iterambere kandi ntabwo ingufu zishobora kubaho zitarinzwe”.

Lt. Col. Chindut waturutse muri Sudani y'Epfo avuga ko ingufu z'amashanyarazi n'umutekano ari magirirane.
Lt. Col. Chindut waturutse muri Sudani y’Epfo avuga ko ingufu z’amashanyarazi n’umutekano ari magirirane.

Lt Col. Gatete Karuranga, Umuhuzabikorwa Rusange mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, ari na we wari uyoboye itsinda ry’abasirikare basuye Akarere ka Rwamagana, yavuze ko uko ingufu ziyongera kandi zikazamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage birushaho kongera umutekano rusange, bityo bikaba bikwiriye gushyigikirwa.

Itsinda ry’abasirikare berekeje mu Karere ka Rwamagana ku wa 04/02/2015, ryari rigizwe n’abanyeshuri 12 barimo Umunya-Sudan y’Epfo umwe n’Umugande umwe, ndetse n’umunyeshuri umwe waturutse muri Polisi y’u Rwanda. Harimo kandi abarimu 5 barimo umwe waturutse muri Tanzaniya ndetse n’undi waturutse muri Ghana.

Abiga mu ishuri rya Gisirikari rya Nyakinama basobanurirwa uko umuriro usaranganywa.
Abiga mu ishuri rya Gisirikari rya Nyakinama basobanurirwa uko umuriro usaranganywa.

Muri uru rugendo rugamije kureba ubwihaze mu ngufu n’uko bigenda bizamura iterambere ry’abaturage, Akarere ka Rwamagana na ko katangaje ko karwungukiyemo kuko hari ibikorwa byinshi byabashije kumenyekana bwa mbere muri aba basirikari barimo n’abanyamahanga, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’aka Karere Yvonne Muhongayire.

Akarere ka Rwamagana kabasha kubona ingufu z’amashanyarazi ku kigero cya 30% by’abagatuye, bikagashyira muri tumwe mu turere tw’igihugu duteye imbere muri uru rwego.

Bahaye impano ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana.
Bahaye impano ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana.
Aha basobanurirwaga imikorere y'umuyoboro wa Musha.
Aha basobanurirwaga imikorere y’umuyoboro wa Musha.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 2 )

abayobozi barwamaga bagerageze bahe amashanyarazi bwana,nkomangwa,nanyarubuye muri munyiginya nubwo hari stasiyo ariko abaturage bahatuye barimwicuraburindi ntamuriro

muhima yanditse ku itariki ya: 12-06-2016  →  Musubize

bakomeze bahahe amasomo bakura aho bagenda hose mu RWanda kandi n’inama zabo zirakenewe kugira ngo amashanyarazi akomeze abyazwe umusaruro mu Rwanda

nkunda yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka