Nyuma yo kwegukana umwanya wa Gatatu mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014 ndetse bakavuga ko uwo mwanya ariwo wa nyuma akarere kabo katazarenga mu mwaka wa 2014-2015, umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon yatangaje bimwe mu byatumye akarere ayoboye gakomeza kuzamuka uko imyaka itashye.
Iyo ugeze kuri kibuga cy’umupira cya Muhanga (stade) mu bice byayo by’inyuma hakunze kugaragara inka ziragirwa ku manywa na nijoro, ariko ubuyobozi bukananirwa guca burundu iki kibazo.
Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’iy’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), zijeje ko inguzanyo ya miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika ($) yatanzwe na Banki y’isi kuri uyu wa kabiri tariki 11/11/2014, agiye gutuma inzego za Leta zose zisabwa kugaragaza amakuru ahamye, ndetse ko ubuhinzi buzongera umusaruro (…)
Mucyurabuhoro Jean Bosco w’imyaka 45 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, akurikiranyweho gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gace k’Amajyepfo.
Amakipe 15 ni yo yarangije kwemezwa burundu ko azitabira isiganwa rizenguruka u Rwanda n’amagare “Tour du Rwanda” rizatangira mu mpera z’iki cyumweru, aho amakipe atatu yanze kwitabira iri rushanwa kubera Ebola yarangije gusimbuzwa.
Abaturage bo mu kagari ka Ninzi mu karere ka Nyamasheke barasaba ko bakajya babona umuyobozi wo ku rwego rwisumbuye mu nteko z’abaturage kuko byagaragaye ko zitanga umusaruro cyane iyo hari umuyobozi wo mu nzego zisumbuye wayitabiriye.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Constantine yatangaje ko imyiteguro y’irushanwa nyafurika rikinwa n’abakinnyi b’imbere mu gihugu (CHAN) itari kugenda nk’uko yabyifuje kubera ubuke bw’imikino ya gicuti ari gukina.
Kuba abatorerwa kuyobora abikorera bahita bagirwa abajyanama mu Nama Njyanama y’akarere ngo bizafasha mu kunoza imikoranire ya bo n’inzego z’ubuyobozi nk’uko abo mu karere ka Kamonyi babivuga.
Mu rwego rwo kurushaho gushishikariza abaturage gukunda no gukoresha abashyiga ya Rondereza, ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango bwatangije igikorwa cyo kubakira aya mashyiga hirya no hino ku biro by’utugari tugize uyu murenge ndetse no ku biro by’umurenge.
Bamwe mu bacuruzi bacururiza mu isoko rya Viro riherereye mu Murenge wa Cyahinda Akarere ka Nyaruguru, cyane cyane abacururiza mu gice kidatwikiriye, baratangaza ko bashimishijwe no kuba iri soko rigiye kwagurwa, ku buryo nabo bizera ko bazabona aho bacururiza hatanyagirwa.
Abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera baturiye ikirunga cya Muhabura batanganza ko umusaruro w’ibirayi wiyongereye kurusha mbere ngo buryo hari aho wikubye hafi inshuro ebyiri bitewe no gufumbira mu buryo bukwiye ndetse n’ikirere kikaba cyarabaye cyiza.
Abaturage batuye mu karere ka Gakenke barasabwa kurushaho kwita ku isuku y’abana babo kugirango ubuzima bwabo burusheho kumererwa neza kuko iyo umuntu afite isuku agira n’imitekerereze mizima.
Umugabo witwa Nsabimana Rutaganira utuye mu kagari ka Gasiza mu mudugudu wa Nyamabuye umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi ari mu maboko ya polisi nyuma yo kumufatana ibiti 16 by’urumogi yahinze iwe mu rugo.
Abagore bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusisi baravuga ko abagabo babo batarumva neza akamaro ko kuboneza urubyaro kuko bagenda babyara abana hirya no hino kandi badafite ubushobozi bwo kubarera.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Amahoro, Col. Jules Rutaremara aributsa abasivili, abapolisi n’abasirikare bitabiriye amahugurwa ku kurinda umutekano w’abasivili ko bafite inshingano zikomeye kuko ni cyo bapimiraho niba ingabo zishinzwe ubutumwa bw’amahoro zishoboye cyangwa zarananiwe gusohoza inshingano zazo.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi bari bajyanye umuntu ku bitaro ngo akorerwe isuzuma (Autopsy) muganga agaragaze icyamwishe babone kumushyingura, batungurwa no gusanga akiri muzima.
Nyuma y’uko bambuwe ubutaka bahoze batuyeho bugasubizwa abahoze ari ba nyirabwo mbere ya 1959, umuryango ugizwe n’abantu 153 mu karere ka Ngororero urasaba ko wahabwa ubutaka bwo gutura no guhingaho.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon, hamwe n’inzego z’umutekano (Ingabo na Police) barasaba abayobozi b’imirenge kuba maso no kumenyesha izo nzego abantu bashya baza gutura mu mirenge bayobora.
Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yakiriye inkunga y’u Buholandi ingana na miliyoni eshanu z’amayero, ahwanye n’amanyarwanda akabakaba miliyari eshanu; akaba agamije gutera inkunga ibikorwa bibyara amashanyarazi n’ibiyakwirakwiza mu baturage no mu zindi nzego.
Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera hafungiye imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite nomero iyiranga ya RAB265 P nyuma yo gufatwa na Polisi y’igihugu ipakiye ibiti by’imishimiri bizwi ku izina rya kabaruka.
Abantu batandatu barimo abagore batatu n’abagabo batatu bari mu maboko ya polisi, ishami ry’akarere ka Ruhango bakurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukwirakwiza ikiyobyabwenge cya Kanyanga n’ibikwangari. Aba bose batawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10/11/2014.
Ibihugu bitatu bihuriye mu muhora wa ruguru aribyo u Rwanda, Uganda na Kenya byatangiye gahunda yo gushyiraho ingamba zihamye zafasha Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kugira amahoro n’umutekano, kugira ngo iterambere rirambye bifuza ntirizakomwe mu nkokora.
Sindikubwabo Théogene, wo mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara, nyuma y’iimyaka 8 aba mu mujyi wa Kigali akahigira uko bakora injugu, ubu ngo uyu mwuga umaze kumuteza imbere aho yasubiriye iwabo.
Umuyobozi w’ikirenga w’ishuri rikuru rya Kibogora (KP), Ian Higginbotham aratangaza ko aje gutanga umusanzu mu gutuma iri shuri ritanga abanyeshuri b’intangarugero. Ibi yabitangaje kuwa gatandatu tariki ya 08/11/2014 ubwo yimikwaga ku mugaragaro nk’umuyobozi w’ikirenga (chancellor) wa KP.
Abaturage batuye Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango baremewe muri gahunda ya Girinka baravuga ko icyumweru cya girinka kibasigiye ubumenyi bwinshi mu guteza imbere ubworozi bwabo.
Visi perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Bizimana Festus yaraye atorewe kujya mu buyobozi bw’ ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Union Cycliste des Pays Francophones).
Mu Bwongereza hasohotse amakuru avuga ko Yezu yari yarashakanye n’umugore witwaga Mariya Magadalena benshi bitaga indaya, ndetse ngo bari bafitanye n’abana babiri.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda ryaraye ryemeje ko Alex Araire ari we perezida mushya waryo nyuma y’amatora yabereye kuri sitade Amahoro kuri iki cyumweru tariki ya 09/11/2014.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC butangaza ko ibibazo by’ibyangombwa ari byo bitumye abakinnyi bayo bane batari bagaragara ku mukino uwo ari wo wose wa shampiyona y’uyu mwaka wa 2014.
Rutebuka Yohani utuye umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, aratangaza ko nyuma y’igihe malaria yararembeje urugo rwe ubu hashize imyaka itatu ihacitse kubera kurara mu nzitiramubu.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara mu baravuga ko bamaze kubona ibyiza byo gutura ku mudugudu mu gihe bahatujwe babyangira.
Abaturage bo mu murenge wa Kigembe ho mu karere ka Gisagara bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Bizenga ryorora amafi, baratangaza ko ubu bworozi bwabo bumaze gusubira inyuma bitewe n’ikibazo cy’amikoro make, bagasaba kwegerwa bagafashwa kuzamuka.
Urubuga rwa internet Colonial Medical rwashyize ku isoko urubindo rwitwa Flat-D rushobora kwifashishwa mu gutuma umusuzi umuntu arekuye utanuka.
Ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 23 ntacyo yabashije gukora ku bihugu byari byarayitsinze mu irushanwa riheruka ry’abatarengeje imyaka 21, dore ko impera z’icyumweru zisize itsinzwe imikino yombi yakinnye na Tuniziya na Misiri.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC buratangaza ko butiteguye guhita burekura umutoza wayo Okoko Godefroid ngo ajye mu ikipe ya Mukura kuko amasezerano bafitanye avuga ko byibura agomba kubateguza mbere y’ukwezi ngo agende.
Abaturage batishoboye bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, tariki 08/11/2014, borojwe ihene 30 na banki y’ubucuruzi ya Kenya (KBC) muri gahunda yo kubafasha kwiteza imbere.
Umusore witwa Singuranayo Enock, w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi yakubiswe n’inkuba kuwa 08/11/2014 ahita yitaba Imana.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango bwijeje komite nshya yatorewe kuyobora abikorera bo muri uwo murenge kuzayiba hafi kugirango abikorera bakomeze guteza imbere umujyi wa Ruhango kandi barusheho kongera umubare w’abikorera.
Mu gutangiza icyumweru cyahariwe isuku kuri uyu wa 07/11/2014, ababyeyi bo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma bakanguriwe kwitwa ku isuku y’abana babo ndetse no kurangwa n’isuku ubwabo.
Umuhanzi Kidumu ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, ku itariki 28/11/2014 azakorera igitaramo cy’ishimwe i Kigali mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze abonye izuba ndetse n’imyaka 30 amaze mu muziki.
Ikibazo cy’imyanda wasangaga inyanyagiye mu mujyi wa Nyamagabe bitewe n’uko ntaho yakusanyirizwaga ubu kiri mu nzira zo gukemuka burundu kubera uruganda rutunganya imyanda kandi rukanayibyaza umusaruro rwubatswe muri aka karere.
Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka cumi n’ibiri witwa Marceline yatwawe n’uruzi rwa Mukungwa kuwa gatanu tariki ya 07/11/2014, icyumweru dusoje kikaba kirangiye umurambo we utaraboneka.
Frankie Joe, umunyarwanda umwe rukumbi wari usigaye mu marushanwa ya Big Brother Africa (BBA), nyuma y’uko mugenzi we Arthur Nkusi bari bajyanye guhagararira u Rwanda yasezerewe mu mpera z’icyumweru gishize, nawe yasezerewe.
Muri iki gihe mu mujyi wa Kigali gushyingura bisigaye bihenze cyane, aho kugeza ubu abakora akazi ko gushyingura mu irimbi rya Rusororo batangaza ko gushyingura ku buryo buciriritse bishobora gutwara amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni.
Abaturage batuye ku mupaka wa Gatuna uhuza igihugu cy’u Rwanda na Uganda barasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) gushyira icyapa kinini kuri uwo mupaka kandi cyanditse mu ndimi zitandukanye ko kwinjiza amashashi mu Rwanda bitemewe.
Nyuma y’aho ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gitangiye amabwiriza ko umusoro uwo ariwo wose ugomba kugezwa kuri banki n’usora, bamwe mu basora barema isoko rya GAkenke bavuga ko ubwo buryo buri kudindiza imirimo yabo kubera gutonda umurongo kuri banki, bagasaba ko Leta yakwiga neza uburyo iki kibazo cyakemuka.
Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kugaburira abana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) kugira ngo babashe gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri, ku bigo by’amashuri by’i Huye 35 byose birebwa n’iyi gahunda hakozwe umuganda wo guhinga imyaka izaherwaho mu kugaburira aba banyeshuri bagarutse ku (…)
Umunsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda usize ikipe ya APR FC na Rayon Sports zirushanwa inota rimwe nyuma yaho zombi zashoboye kwegukana intsinzi ya 2-0 kuri uyu wa gatandatu.
Umusore witwa Habimana Pascal uri mu kigero cy’imyaka 20, yafashwe avuye kwiba inkoko eshatu, ihene imwe n’igipfunyika cy’urumogi, mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu tariki ya 08/11/2014 ahagana mu ma saha ya saa cyenda, ubwo irondo ryamuhagarikaga rigasanga afite ibyo byose rigahita rimushyikiriza abashinzwe (…)
Ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development/ILPD) riherereye mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ryashyiriyeho amahirwe abunganira abandi mu nkiko (Abavoka) bemererwa kujya biga mu mpera z’icyumweru amasomo arebana n’ubumenyi ngiro mu by’amategeko.