Nyamasheke: N’ubwo yakuriye mu bukene bukabije yafashe intego iramuhira
Umusore Kamana Jean François Regis utuye mu Mudugudu wa Mubumbano mu Kagari ka Mikingo mu Murenge wa Kagano,mu Karere ka Nyamasheke avuga ko yakuranye ipfunwe rikomeye ryo kuvukira mu muryango ukennye byatumaga aho yanyuraga hose haba we n’abavandimwe be babinuba ndetse bakabanena, nyamara nyuma yo gutekereza no gufata icyemezo ubu ababinubaga barabasaba.
Kamana avuga ko yihaye intego yo kwiga imodoka akaza kubigeraho ndetse aza gukorera uruhushya rwo gutwara imodoka mu gihe benshi babyitaga inzozi, none uwasabaga yahindutse usabwa.
Iyo ugihura na Kamana ubona ari umusore ukeye, wambaye imyenda igezweho ku basore b’iki gihe, ni umusore ukunda guhora aseka atwara imodoka nini yo mu bwoko bwa Fuso.

Kamana aterwa ishema no kuba amaze kugera kuri byinshi mu gihe byari bigoranye kumva ko mu muryango we haboneka umuntu ukeye kandi watwara imodoka, dore ko na we ubwe byari bimugoye kumva ko yabigeraho ariko kubera kwiyemeza intego byarashyize biramukundira.
Agira ati “iwacu abantu baratwinubaga bakatunena kuko twari abakene, numvaga ntacyo nanjye nakwigezaho, ariko mfata icyemezo niha intego yo kutazasaza uko navutse, none ubu nibwira ko ari intangiriro nziza n’abandi bibwira ko bidashoboka mu buzima bafatiraho”.
Kamana avuga ko yabanje gukoresha uruhushya rwo mu gihugu cya Kongo kugira ngo yirwaneho ariko aza gusanga bitamukwiriye bityo akorera uruhushya rwo mu Rwanda, ku buryo ashobora kwinjiza amafaranga amutunga kandi akabasha no kwita ku muryango we.

Agira ati “ubu mfite uruhushya rwo gutwara (ibinyabiziga) rwo mu Rwanda, nabifashijwemo n’abavandimwe batandukanye barimo umupadiri witwa Francois n’umushoferi witwa Obed, ubu nshobora nibura kubona ibihumbi 5 ku munsi kandi nzanahembwa, mbasha kwiyitaho nkita no ku muryango wanjye”.
Kamana agira inama abandi bantu bose bumva ko bihebye kandi ko ntacyo bashoboye bitewe n’amateka yabo bafite ko bashobora kwiha intego bagakora, bagatinyuka n’ibyo bibwira ko bikomeye kuko umugisha uba mu gukora.
Kamana avuga ko nta mugore arashaka ariko ko mu minsi ya vuba ateganya kuba yamubonye.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mvuka i Nyamashke ndafasha uwo musore gushimira imana
nyagasanyi atanga byose ariko ntazibagirwe ibyo nyagasani namugiriye