Rusizi: Abayobozi b’utugari n’abo ku Murenge muri Nyakarenzo batawe muri yombi
Ku gicamunsi cyo kuwa 04/02/2015, inzego z’umutekano zataye muri yombi abayobozi b’utugari dutanu two mu Murenge wa Nyakarenzo ndetse n’umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ushinzwe ubworozi muri uyu murenge, bakekwaho gukoresha nabi amafaranga ya VUP agenewewe gufasha abaturage.
Mu tugari 7 tugize Umurenge wa Nyakarenzo, dutanu turimo aka Rusambu, Gatare, Murambi, Kabuye na Kabagina, nitwo abayobozi batwo batawe muri yombi.
Abo bayobozi n’abakozi b’Umurenge batawe muri yombi nyuma y’iminsi mike uwahoze ayobora uwo murenge, Nduwayo Viateur nawe afashwe n’inzego z’umutekano, kugeza ubu bose bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.
Umunyamakuru wa Kigali Today yagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Murenzi Jean Marie Leonard avuga ko ifatwa ryabo bayobozi rifitanye isano n’imikoreshereze mibi y’amafaranga ya VUP agenerwa gufasha abakene.
Kigali Today yanagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Hitayezu Emmanuel kuri Telefoni igendanwa, atangaza ko akiri gukurikirana iby’itabwa muri yombi ryabo bayobozi.
Ubwo intumwa za Rubanda mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite bagaragarizaga inzego z’ibanze ibyo ziboneye mu mirenge no mu tugari ku wa 03/01/2015 kuri gahunda ya VUP n’izindi gahunda zigenerwa abaturage batishoboye, muri raporo yazo zavuze ko hari inguzanyo za VUP zagiye zihabwa abishoboye, abakozi bo mu mirenge nabo mu tugari ndetse n’abarimu binyujijwe mu matsinda ya baringa abayobozi bihimbiye.
Ngo ikibabaje, nk’uko byatangajwe na Visi perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Mukama Abbas ni uko abazifashe baterekanye n’imishinga bagiye gukora kandi bakaba batishyura.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibagera muri Rutsiro,hazafungwa benshi! mu murenge wa Murunda,ho birababaje cyane!ubudehe bwarariwe pe!muri girinka aho kugirango uwahawe inka aziturire mugenzi we aziturira bamwe mu bayobozi bakirira!
turashimira intumwa za rubanda zikomeje gutahura abo ba runyunyusi batanyurwa nibyobagenewe.hatahiwe akagali ka kahi muri gahini kayonza nako kagenzurwe neza.
Muzagere mubigo by’ubumenyi ngiro ababiyobora babigize company zabo,ntagutanga ubumenyi abanyeshuri bahindutse abayedi baza production zabo bwite!