Rwanda Revenue yerekeje 1/4 mu gikombe cy’Afurika
Ikipe ya Rwanda Revenue ihagarariye u Rwanda ihagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika kiri kubera muri Tunisia, itsinze Ndejje ya Uganda ihita ibona itike ya 1/4
Mu mukino wa nyuma w’ijonjora ryo mu itsinda ikipe ya Rwanda Revenue Authority y’u Rwanda yakinaga na Ndejje yo muri Uganda, abakobwa b’iyi kipe baje kurangiza uyu mukino batsinze aba Ndejje ku maseti atatu ku busa, aho amaseti yose bagiye bayatsinda ku manota 25-21.

Iyi kipe ibonye itike ya 1/4 nyuma yo kuzamuka ifite amanota 6 muri iri tsinda, aho yari yatsinze umukino wa mbere wo muri iri tsinda ku wa Gatandatu taliki ya 23/04/2016, ubwo yatsindaga ikipe Mechaal Bejaia yo muri Algeria amaseti 3-1 (21-25, 19-25, 25-17, 18-25), iza kandi gutsindwa umukino wa kabiri na Carthage yo muri Tunisia
ku maseti 3-0 ( 25-18,25-15,25-07).
Ohereza igitekerezo
|
ndashaka gutera inkunga number 09 muriyo kipe ya RRA agaragaze number ya 4ne ye maze tumubaze uburyo twamutera inkunga