Umutoza wa AS Muhanga avuga ko yababajwe no gutsindirwa ku kibuga cye kandi yari yiteguye umukino wa Marine ariko ngo nta bwoba afite bwo kuba ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.


Umukinnyi Bokota Labama wa AS Muhanga utaha izamu n’ubwo nta gitego yatsinze, ikipe ya AS Muhanga ivuga ko ari umukinnyi umeze neza kandi w’inararibonye ku buryo hakiri icyizere cy’uko azayigeza kure kuko hakiri imikino myinshi n’andi makipe.
Agira ati, “Ndababaye cyane kuba dutwariwe amanota atatu iwacu, ariko ntabwo twakwiheba aka kanya turacyafite imikino myinshi tuzakomeza guhindura byinshi ikizima ni ukudushyigikira nta kindi intsinzi zo turazizeye”.


Umutoza w’ikipe ya Marine FC we yatangarije Kigali Today ko baje gukina na AS Muhanga bizeye intsinzi kuko bari bazi ko n’ubwo harimo Bokota ikipe idahagaze neza.

Cyakora ngo ikipe ya AS Muhanga ntawakwizera kuyitwarira amanota atatu ku kibuga cyayo igihe cyose ifirimbi ya nyuma itaravuga ari nabyo byatumye Marine itirara, ahubwo ikabyaza amahirwe yayo yose umusaruro.



Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice wari witabiriye umukino we avuga ko akomeje gushyigikira ikipe kandi ko ubuyobozi buzakomeza kuyiha uburyo bw’imikorere.
Ku kibazo cy’imishahara y’abakinnyi batarahembwa amezi abiri, Uwamaliya avuga ko muri miliyoni 60 frw nk’inkunga iterwa ikipe yose yamaze gutangwa hakaba hasigaye ebyiri gusa, akaba asaba abanyamuhanga kuza gushyigikira ikipe kugira ngo ibashe gutanga umusaruro.
Agira ati, “Ikipe tuzakomeza kuyiba hafi kandi nta bwoba dufite kuko ntidupanga gutsindwa tugambiriye gutsinda gusa, bibaho ko twatsindwa ariko ntabwo byaduca intege, abaturage turabasaba kuza gushyigikira ikipe yabo”.
Ikipe ya AS Muhanga ni ubwa mbere itsinzwe mu mikino yo kwishyura, aho umukino wa mbere yari yari yatangiye inganya na Espoir I Rusizi, inyagira Amagaju 4-1, ndetse iza no gutsinda Musanze, aho ku wa gatandatu izaba icakirana na AS Kigali.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|