Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira, yabivuze tariki 26 Mata 2016 ubwo yasuraga ibikorwa by’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Rwamagana.

Ibiryo by’amatungo bikorwa mu ruvange rw’ibintu bitandukanye birimo ibigori, soya, ibihwagari, n’izindi ntungamubiri amatungo akenera, ariko kubibona ngo bikaba bikigora aborozi bamwe.
Hari ababigura mu bacuruzi abandi bakabyivangira, ariko kenshi ngo biba bitujuje ubuziranenge nk’uko Nsanganira abivuga. Gusa, ngo icyo kibazo kiri mu nzira zo gukemuka, nyuma y’aho Leta ishishikarije abikorera kubaka inganda zakora ibiryo by’amatungo byujuje ubuziranenge.
Ati “Ibiribwa by’amatungo bitujuje ubuziranenge bitera ibibazo amatungo ntanatange umusaruro. Hagiyeho gahunda yo gushishikariza abikorera gushyiraho inganda zakora ibiryo by’amatungo byujuje ubuziranenge, nkaba mfite icyizere ko mu myaka mike iri imbere ibiryo by’amatungo bitazongera kuba ikibazo.”
Kugeza ubu u Rwanda rufite inganda eshatu zitunganya ibiryo by’amatungo zatangiye gukora. Nsanganira avuga ko zikiri mu ntangiriro kuko nta na rumwe rufite imyaka irenga itatu, ariko na Leta ngo iziba hafi kugira ngo izifashe gukemura ibibazo byihariye zaba zifite.
Ati “Mu minsi ishize abazitangije bahuguraga aborozi babereka akamaro k’ibyo biryo n’aho bitandukaniye n’ibidafite ubuziranenge.”
Mu bikorwa uyu muyobozi yasuye harimo n’ikigo cyitwa PRODEV Rwanda na cyo kiri kubaka uruganda ruzakora ibiryo by’amatungo, rukazatangira muri Kamena 2016.
Jean Paul Mutabikanwa uyobora icyo kigo yizeza aborozi ko urwo ruganda ruzakora ibiryo byujuje ubuziranenge kandi bihendutse “kuko rufite imashini zizajya zisukura ibintu bikorwamo ibyo biryo zikanavanamo ibyuma mbere y’uko bitangira kuvangwa.”
Inganda eshatu zitunganya ibiryo by’amatungo zatangiye gukora ziri mu turere twa Rwamagana, Bugesera na Musanze.
Hagiye kwiyongeraho izindi ebyiri zirimo urwo rwa PRODEV Rwanda na rwo ruri kubakwa mu Karere ka Rwamagana, n’urundi rugiye kubakwa mu karere ka Bugesera mu minsi iri imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|