Abapolisi babiri bafatiwe mu cyuho bakira ruswa
Polisi y’Igihugu yerekanye abapolisi babiri bafatiwe mu cyuho bakira ruswa mu masaha y’ijoro ubwo bari mu kazi k’umutekano wo mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yavuze ko abo bapolisi PC Ntirenganya Jean de Dieu na PC Kayitare Jean Bosco bafashwe mu ijoro rishyira uyu wa 26 Mata, bakaba bafatanywe buri umwe amafaranga ibihumbi 20.

Avuga uko byagenze, ACP Twahirwa yagize ati “Bari mu kazi kabo bisanzwe mu ma saa munani z’ijoro, noneho ababagenzura babafatira mu cyuho bakira ruswa, bakaba bagiye gukurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya bahabwe ibihano bijyanye n’icyaha bakoze.”
Akomeza avuga ko iki cyaha nikibahama, bazahita birukanwa mu kazi kuko ngo nka Polisi y’Igihugu ishinzwe kurwanya ruswa itagumana abantu bafatiwe mu cyaha nk’iki kiyambika isura mbi.

Twahirwa akaba agira inama abapolisi abo ari bo bose n’abaturage muri rusange yo kwirinda ruswa kuko ngo ari icyaha kitababarirwa.
Ati “Buri mupolisi wese agomba gukora akazi ke kinyamwuga nk’uko yabitojwe, akirinda gukora icyaha icyo ari cyo cyose. Abantu bamenye neza ko icyaha cya ruswa uwagikora wese agomba gukurikiranwa, agahanwa by’intangarugero kuko muri iki gihugu hari amabwiriza n’amategeko bitihanganira ruswa.”

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko mu gihe cy’imyaka itatu ishize, abapolisi barenga 100 bafashwe barafungwa bazira icyaha cya ruswa.
Ohereza igitekerezo
|
iyoruswa uwayitanze arihe
Ariko njye sinmbyumva amategeko avugako utanze n’uwakiriye ruswa bahanwa kimwe none abo bapolisi bafatiwe mucyuho bakira ruswa uwayibahaye arihe? aho hantu hagomba kwigwaho abo bana ubwo ntibagambaniwe baravugako babafatanye amafaranga uwayabahaye arihe? aho hantu urukiko ruzahabaze uwo muvugizi.
abashinzwe kugenzura abaka ruswa bagenzure abakoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, ruswa iratangwa kindi nyinshi (basigaye bayinyuza kubayobozi ba driving schools)
None ruswa yo mubamotari bizagenda bite?
– nukureba ikibitera kuko na musirikari urafatanwa ruswa CG mwarimu.
– abacunga gereza KO batavungwa nukunu bayitamirira kuyimara?
aho nibyatewe n’abofisiye ba babonye bagenzi babo bo muri police bakoranye cadette bazamuwe bo bagasigara.