Ibitaro bya Faical bigiye guhangana ku rwego rw’akarere mu buvuzi

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo cya Oshen Healthcare Rwanda Ltd, yo kuyifasha kugenzura no kuyobora ibitaro byitiriwe Umwami Faical.

Mu muhango wabaye kuri uyu wa mbere tariki 25 Mata 2016, Guverinona y’u Rwanda yemeranyije n’iki kigo ko kizayifasha kugera ku rwego rw’akarere.

Ibitaro byitiriwe umwami Faical byabonye ikigo kizabifasha gutera imbere mu buvuzi.
Ibitaro byitiriwe umwami Faical byabonye ikigo kizabifasha gutera imbere mu buvuzi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatere Claver yavuze ko sosiyete izakoresha amafaranga age kuri miliyari zirenga 18Frw, amafaranga azafasha ibi bitaro kugera ibikoresho bigezweho n’abakozi babishoboye kugira ngo bibashe gutanga serivisi zitandukanye.

Yagize ati “Iri shoramari riziye igihe kuko u Rwanda rusanzwe rwifuzaga kuba ubukombe mu buvuzi mu karere. Binyuze mu ishoramari rya nyaryo rero ibi bitaro bishobota gutanga ubuvuzi bw’intangarugero kandi bikanagura aho bikorera.”

Alex Lifschitz Perezida wungirije wa Sphera Global Health Care kimwe mu bice bigize Oshen Group SA, yavuze ko bishimiye kugerageza uko bashoboye ngo bafashe guverinoma kugera ku ntego yayo. Ati “Twiteguye guhindura Ibitaro bya Faical kugera ku rwego rw’akarere.”

Oshen Healthcare Rwanda ni sosiyete ifitwe na Oshen Group SA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byiza, ndakekako ibi bitaro byari bigeze aho buri wese uhivurije atakaza ikizere

rugira yanditse ku itariki ya: 26-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka