Igishoro ntigikwiye kuba inzitizi, hari imishinga itagikenera

Igishoro ngo ntigikwiye kuba inzitizi ku muntu ushaka kwiteza imbere kuko hari imishinga iciriritse yakora agatera imbere bitamusabye igishoro.

Mukakibibi Emilienne wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana ni umwe mu bagore bo mu cyaro bagerageje kwigobotora ubukene. Ibishingwe benshi bafata nk’umwanda abibyaza amakara akunguka nta faranga yashoye.

Aya ni amakara Mukakibibi akora mu bishingwe.
Aya ni amakara Mukakibibi akora mu bishingwe.

Ati “Twifashisha ibibabi by’ibigori, ibitiritiri, ibirere, ibihatirwa by’ibirayi cyangwa by’ibitoki, tukabitwika bikaba ivu tukabivanga n’igikoma cy’ifu y’imyumbati. Duhita tubishyira mu iforomo amakara akaboneka ku buryo ku munsi nkora amakara yuzuye agafuka k’ibiro 50.”

Agafuka kamwe k’amakara Mukakibibi ngo akagurisha amafaranga 8000. Uretse ibiro bitatu by’ifu y’imyumbati abarira agaciro k’amafaranga 1000, ngo nta kindi gishoro ashora muri ayo makara, kuko ibyo bishingwe abivana mu baturanyi bamwinginga kuko baba babona abakijije umwanda.

Nubwo akora amakara mu bishingwe, ngo yigishijwe indi myuga irimo gukora imisatsi, gushyira amarangi mu bitenge no kuboha ibikapu, ariko akabona kuyikora bimusaba igishoro atakwigondera ahitamo gukora amakara mu bishingwe kuko byo bitasabaga igishoro.

Ibishingwe abandi bafata nk'imbogamizi kuri bo, Mukakibibi abibyaza umusaruro abikoramo amakara.
Ibishingwe abandi bafata nk’imbogamizi kuri bo, Mukakibibi abibyaza umusaruro abikoramo amakara.

Ayo makara kugeza ubu ngo amufasha guteza imbere urugo rwe n’abana bakabona amafaranga y’ishuri bitagoranye, kandi mbere byari umutwaro umukomereye.

Ati “Ndi umubyeyi w’abana batanu, ariko kubigisha byarangoraga cyane. Umwana bavuga ngo yatsinze ntibibe igisubizo ahubwo bikambera ikibazo. Ariko mperutse gutsindisha umwana ajya kwiga nta kibazo mu gihe bakuru be batsindaga ngahangayika.”

Gukora amakara mu bishingwe uyu mugore ngo yabihawemo amahugurwa n’umushinga wa Care International wafashaga mu bijyanye n’iterambere ry’umugore w’icyaro.

Gusa ngo aracyabura ubujyanama kugira ngo umushinga we ukomeze gutera imbere.

Kivuye avuga ko abantu bakeneye ubujyanama ku mishinga yabo, iyo begereye urugaga rw'abikorera bafashwa kububona.
Kivuye avuga ko abantu bakeneye ubujyanama ku mishinga yabo, iyo begereye urugaga rw’abikorera bafashwa kububona.

Kwizera Kivuye Anitha ushinzwe ubujyanama mu by’ubucuruzi mu ihuriro ry’abagore ba rwiyemezamirimo, avuga ko iyo abantu bakoranye n’urugaga rw’abikorera, rubafasha kubona ubujyanama, bagakomeza gukora neza nta mbogamizi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko Mukakibibi akwiye kuba urugero ku bandi bantu baheranwa n’ubukene, bavuga ko babuze igishoro baheraho bakora imishinga yatuma biteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

Pfite igishoro kibihumbi 500000frw mwapfasha kubona business nakora murakoze

Ayingeneye Marie louise yanditse ku itariki ya: 30-12-2023  →  Musubize

Muraho neza. Mwadufasha mukadushakira Numero za telephone za mu MUKAKIBIBI Emilienne.Uwakenera inama akaba yamuvugisha.

Elyse yanditse ku itariki ya: 4-11-2022  →  Musubize

mfite amafaranga ibihumbi 150000frw mufashe mushakire umushinga0722833773

hakizimana yanditse ku itariki ya: 9-07-2022  →  Musubize

Mungire inama mfite amafaranga ibihumbi 100000 nuwuhe mushinga ubyara inyungu nakora?

NDAGIJIMANA FABIEN yanditse ku itariki ya: 14-06-2022  →  Musubize

Uwampa uwo mumbyeyi MUKAKIBIBI wakoze amakara akanyisha, jye na we twagera kuri byinshi hano muri uru Rwanda
Number yanjye ni
0788844143

UWIMBABAZI Charlotte yanditse ku itariki ya: 15-04-2022  →  Musubize

Ngewe mfite ibihumbi 600000fwr mwamfasha nkabona umushinga nakora murakoze number0781931374

Kwikengera Alfred yanditse ku itariki ya: 12-11-2021  →  Musubize

Ngewe mbona kuba abenshi murubyiruko kuba gutera imbere kwabo bisa naho biba nkibintu bigoye bifuza kubaho neza kandi nyamara rimwe narimwe aribwo baba bageze mugihe cyanyacyo cyo kwigomwa Opportunity cost kugirango bagere kuntego cyangwa kunzozi zabo rero numvaga hakabayeho umurongo uhamye wakoreshwa murwego rwo gushyigikira ndetse nokumvisha neza I byiza byo gukora cg guhanga imishinga no kubumvisha ko batagomba gucika intege mubyo bakora

Ikibdi kandi urubyiruko Rugomba kumenya ko ku boba amafaranga aribintu byoroshye ahubwo ko ikigoye arikumenya gukoresha cyangwa se kugenzura nayo ufite (getting more money is something simple but what is difficult is to know how to manage them)

Jpaul yanditse ku itariki ya: 26-10-2021  →  Musubize

Imishinga yo gushoramo amafaranga irahari myinshi cyane cyane mu cyaro cg mu nkengero z’imijyi. Mfite imishinga yunguka igeze kuri itanu nifuza gutangiza y’ibyo nize irimo gutangiza uruganda ruciriritse (gukora amasabune y’amoko yose, amavuta yo kwisiga,shampoo,..), Kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi; Nize no kuvura ukoresheje food supplements (inyunganiramirire) and natural remedies (Ibimera karemano), n’ibindi.
Ufite ubushake bw’uko twafatanya business (ariko afite gahunda) cg yifuza kwikorera ariko akeneye amahugurwa ku byo navuze hejuru, yanyandikira kuri Whatsapp:0788221215 cg kuri Email:[email protected]

Peter yanditse ku itariki ya: 18-10-2021  →  Musubize

Imishinga yo gushoramo amafaranga irahari myinshi cyane cyane mu cyaro cg mu nkengero z’imijyi. Mfite imishinga yunguka igeze kuri itanu nifuza gutangiza y’ibyo nize irimo gutangiza uruganda ruciriritse (gukora amasabune y’amoko yose, amavuta yo kwisiga,shampoo,..), Kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi; Nize no kuvura ukoresheje food supplements (inyunganiramirire) and natural remedies (Ibimera karemano), n’ibindi.
Ufite ubushake bw’uko twafatanya business (ariko afite gahunda) cg yifuza kwikorera ariko akeneye amahugurwa ku byo navuze hejuru, yanyandikira kuri Whatsapp:0788221215 cg kuri Email:[email protected]

Peter yanditse ku itariki ya: 18-10-2021  →  Musubize

Mfite igishoro cy’ibihumbi maganatanu mwamfasha kubona
bisiness yambyarira inyungu mwamfashiriza 0782548442

safari yanditse ku itariki ya: 30-09-2021  →  Musubize

Ese umuntu afite umwuga ashaka kubyaza umusaruro ariko akabanta giahoro afite ,afashwa ate cyangwa yasobanuzahe

Munezero yanditse ku itariki ya: 14-08-2021  →  Musubize

Ese umuntu afite umushinga ashaka gukora ariko ntagishoro afite ikindi ataranatangira ,afashwa ate? Murakoze

Munezero yanditse ku itariki ya: 14-08-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka