Nk’uko tubikesha ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports et Loisirs, mu rwego rwo kwirinda umubyigano ushobora kubera kuri Stade ya Huye, hashyizweho gahunda yo gufungura imiryango ya Stade Huye hakiri kare, ndetse no gucuruza amatike hakiri kare.

Uko gahunda iteye
Kwinjira muri uyu mukino ni 5000frw mu cyubahiro, 2000frw ahatwikiriye ndetse n’igihumbi ahasigaye hose, maze imiryango ya Stade ya Huye ikaba ifunguye kuva ku i Saa ine z’amanywa.
Aho amatike agurishirizwa:
Ku biro bya Volcano Express muri Gare ya Huye, muri Huye City Complex no mu Kizungu, amatike yatangiye kugurishwa kuri uyu wa kabiri,maze abaguze amatike ya 1000frw bakinjirira ku muryango uva ku karere ka Huye, abaguze amatike ya 2000frw bakinjirira ku muryango uturuka kuri Club Universitaire, naho abaguze amatike yo mu cyubahiro ( VIP), abafite amatike y’abafatanyabikorwa n’abanyamakuru barinjirira ku muryango uturuka ku Karubanda .
Imikino y’umunsi wa 19 ya Shampiona
Bugesera FC Vs APR FC (Nyamata)
Espoir FC Vs Amagaju Fc (Rusizi)
Police FC Vs Rwamagana City FC (Stade de Kigali)
SC Kiyovu Vs Musanze Fc (Mumena)
Mukura VS Vs Rayon Sports FC (Huye)
AS Muhanga Vs Marines Fc (Muhanga)
Etincelles Fc Vs Sunrise FC (Umuganda)
Gicumbi Fc Vs AS Kigali (Gicumbi)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|