IFAC mu Rwanda ku kibazo cy’ibura ry’ababaruramari

Abayobozi b’Urugaga rw’Ababaruramari ku Isi, IFAC, barimo gufatanya n’Ikigo Nyarwanda giteza imbere Ababaruramari(iCPAR) mu ishyirwaho ry’ingamba nshya zo kongera ababaruramari mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda yemeranywa na IFAC ko hari ikibazo cy’ibura ry’ababaruramari mu gihugu, ku buryo ngo cyaba kidindiza cyangwa gishobora kubangamira iterambere n’icyerekezo bya Leta.

Ministiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb Claver Gatete hagati y'abayobozi, uwa IPAR n'uwa IFAC (ibumoso).
Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete hagati y’abayobozi, uwa IPAR n’uwa IFAC (ibumoso).

Perezida w’Ikigo cy’Ubusesenguzi bwa gahunda za Leta n’Ubushakashatsi, IPAR, Mkombozi Karake, yagaragaje uburyo ibindi bihugu bigeze kure mu kumenya uko imari mu bigo yifashe, aho atanga urugero ko mu bihugu nka Mauritius nibura umubaruramari umwe wabigize umwuga asangiwe n’abantu 525.

Akomeza avuga ko muri Australia bafite umubaruramari umwe w’umwuga ku bantu 160, mu Bwongereza hakaba umwe kuri 222, Namibia ikagira umwe mu 1,727; naho u Rwanda rukagira umwe mu bantu ibihumbi 30 na 250.

Ati “Leta irateza imbere umuco wo kubazwa no kugaragaza neza ibyo dukora, ariko turacyafite icyuho kinini ku buryo njye nifuzaga ko byibuze mu gihugu cyacu abantu ibihumbi bibiri ari bo bagombye kuba basangiye umubaruramari umwe w’umwuga, kugira ngo tube twagera aho abandi bateye imbere bageze.”

Umuyobozi Mukuru wa IFAC, Fayzul Choudhury hamwe n’itsinda ry’ababaruramari b’umwuga ku isi bagize ishyirahamwe ACCA, bari mu Rwanda guhera tariki 25 Mata 2015, aho baje gufasha gushyiraho ingamba zihamye zo kongera ababaruramari b’umwuga mu Rwanda.

Bamwe mu bari bari muri iyo nama.
Bamwe mu bari bari muri iyo nama.

Fayzul Choudhury yavuze ko umubaruramari w’umwuga agomba kuba yujuje ibipimo mpuzamahanga n’amahame ngengamyitwarire, akagomba guhora yihugura buri mwaka kandi yaregwa kwitwara nabi, iCPAR ikabikurikirana akabihanirwa.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yagiye ishinja ibigo bitandukanye bya Leta kudakoresha neza umutungo w’igihugu.

ICPAR na Leta y’u Rwanda bahuriza ku kuba biterwa n’ikibazo cy’ibura ry’ababaruramari b’umwuga.

Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete yashimangiye ati ”Twebwe nka Leta turashaka gukomeza gukorana namwe (IFAC na iPAR); dufite icyerekezo 2050 ndetse n’icya 2020, turifuza kuzamura ubukungu duhangana n’ibibazo bituruka hanze, ariko kutagira ababaruramari b’umwuga bitubera imbogamizi”.

Mu myaka itandatu ICPAR imaze, irabara ababaruramari b’umwuga 250; ariko ikaba ikoresha ibizamini kabiri buri mwaka mu rwego rwo kuziba icyuho ikirimo kugaragaza nk’inyanja.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka