Mu mukino wari utegerejwe n’abantu benshi, gusa imvura ikaza gutuma atari ko benshi binjira muri Stade Huye, ikipe ya Rayon Sports yaje gutsinda ikipe ya Mukura yari imbere y’abafana bayo, n’ubwo urebye abafana ba Rayon bashoboraga kuba baruta aba Mukura yari iwayo.

Ikipe ya Mukura nk’ikipe yari iwayo, niyo yatangiye isatira cyane ikipe ya Rayon Sports, ndetse iza no guhusha ibitego bigera kuri bitatu abafana basaga nk’aho bamaze kubara, maze igice cya mbere kiza kurangira ari ubusa ku busa.


Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yaje kongera kugaragaza ko ishaka amanota atatu, maze umukinnyi Manishimwe Djabel aza kugwa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi amushija kwigusha ndetse anamuha ikarita y’umuhondo, gusa nyuma gato ku munota wa 65 Davis Kasirye yaje guhita atsindira Rayon Sports igitego, ari nacyo rukumbi cyahaye Rayon Sports amanota atatu.
Abakinnyi babanjemo
Mukura vs:
Mazimpaka Andre
Shyaka Philbert
Hakizimana Alimans
Ndayishimiye Celestin
Rukundo JMV
Ndayegamiye Abou
Mwiseneza Daniel
Zagabe JClaude
Habimana Yousuf
Ndayishimiye Christopher
Cyiza Hussein Mugabo
Rayon Sports:
Ndayishimiye Eric Bakame
Manzi Thierry
Munezero Fiston
Tubane James
Emmanuel Imanishimwe
Niyonzima Olivier Sefu
Kwizera Pierro
Muhire Kevin
Manishimwe Djabel
Nshuti Savio
Davis Kasirye
Andi mafoto kuri uyu mukino















National Football League
Ohereza igitekerezo
|
None se buriya Mukura ntizafatirwa ibihano by’imvururu bateje?
ahaaa nizereko ferwafa iribufate ibyemezo kuruyu mukino kuko bitabaye ibi ntabwo twagira aho tugera .twgira abazi gukina bigihe gito kubera discipline yahafi yantaho RAYON OYEEEEEEEE igikombe nicyacu
A P R FC.IGIKOMBENICYACU.OYE OYEEEE
Courage bahungu banjye hasigaye APR FC nimuyitsinda nukuziyegereza igikombe kuko kizaba aricyacu. Rayon sport oyeeee
Courage bahungu banjye hasigaye APR FC nimuyitsinda nukuziyegereza igikombe kuko kizaba aricyacu. Rayon sport oyeeee