Koperative y’Inkeragutabara yabakijije ubujura bw’amagare
Koperative y’Inkeragutabara zo mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera yaciye ubujura bw’amagare yibwaga ku munsi w’isoko, bayacungira umutekano.
Iyi koperative yitwa KOZARU igizwe n’inkeragutabara, ishinzwe kugurisha no gukanika amagare.

Abanyamuryango bayo bavuga ko bamaze kubona ikibazo cy’ubujura bw’amagare ku barema isoko rya Ruhuha yashyizeho ingamba zo kwandika numero za buri gare rigurishijwe kugira ngo niba ryibwe bimenyekane maze rizasubizwe nyiraryo.
Ugurishije igare cyangwa uriguze hari aho yandikwa ndetse na numero z’igare rye. Bituma niba ari igare ry’iryibano rimenyekana rikazasubizwa nyiraryo, nk’uko Ndimba Emmanuel umwe mu bayobozi ba Koperative KOZARU abisobanura.
Ati “Igare iyo turifashe ari iry’ibano turijyana kuri polisi, naho umuturage uje kurigurisha turamwandika tukanandika umwirondoro waryo, ku buryo iyo hari uje avuga ko barimwibye duhita duhamagara uwariguze n’uwarigurishije noneho uwariguze agasubizwa amafaranga yatanze waryibwe agahita arisubizwa.”
Mvuyekure Emmanuel umwe mu baturage wishimiye izi ngamba, avuga ko abatunze amagare n’abayacuruza muri aka karere basigaye bumva batekanye.

Ati “Mbere umuntu yazaga mu isoko afite igare aho yarisigaga ku maduka ugasanga baritwaye, ariko ubu umuntu ajya mu isoko atuje kuko aba aziko igare rye rifite umutekano.”
Murekezi Jean Bosco avuga ko amagare yabo ari yo bakoresha mu gutwara imyaka ku isoko. Avuga ko bayababikira neza bigatuma batagikora gahunda zabo bafite impungenge zo kwibwa.
Ati “ABayatubikira neza ubundi bakaduka agapapuro twagaruka tukabishyura ndetse n’ugurishije igare nawe yumva afite umutekano bitari nka mbere.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhuha butangaza ko izi ngamba zakemuye ikibazo cy’ubujura bw’amagare cyari kimaze gufata indi ntera muri uwo murenge no mu karere ka Bugesera rusange.
Ubujura bw’amagare butarakumirwa, yaribwaga akajya kugurishirizwa mu yandi masoko ya kure cyangwa abayibye bakagurisha ibyuma byayo ku buryo byagorana kongera kumenya igare ryawe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Izi nkeragutabara nzakoze igikorwa kingirakamaro, kuko umutekano nitwe ba mbere bo kuwicungira, nabandi hirya no hino mu gihugu nabandi babonereho ibi ni byiza rwose.