Itorero Inyamibwa rirakora ibitaramo bisusurutsa incike za Jenoside

Itorero Inyamibwa rya AERG ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, ryiyemeje kumara irungu abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi, rikora ibitaramo bitandukanye.

Umuyobozi w’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, yabwiye Kigali Today ko iki gikorwa bagitekerejeho kugira ngo babe hafi ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. By’umwihariko, bakabikora muri iki gihe cy’amezi atatu yo kwibuka Jenoside.

Iyo Inyamibwa zizuse abantu, zitwaza n'icyo gutaramiraho.
Iyo Inyamibwa zizuse abantu, zitwaza n’icyo gutaramiraho.

Ibi bitaramo by’Itorero Inyamibwa bijyana no kuremera abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

Rusagara agira ati ”Nk’itorero rigizwe n’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, twihaye inshingano zo kuba hafi ababyeyi bagizwe incike na Jenoside tukabakura mu bwigunge, tubereka urukundo n’urugwiro nk’abana basigaranye. Ibi tukabikora twifashishije impano dufite yo kuririmba ndetse no kubyina imbyino Nyarwanda.”

Rusagara akomeza avuga ko batangira iki gikorwa, bahereye ku bakecuru b’incike bagera ku munani bo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mukura.

Yemeza ko cyagize umusaruro ukomeye kuko cyatumye abakecuru bishima cyane kandi barabyina barizihirwa.

Abo bakecuru ngo bavugaga ko igitaramo bagize, bagiherukaga kera bagitaramana n’abana babo mu miryango.

Rusagara atangaza ko igikorwa cyo gusura abagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi babafasha kudaheranwa n’agahinda, bizakomereza no ku bana b’imfubyi batuye impande n’impande mu gihugu, kugira ngo na bo bifatanye na bo babereka ko batari bonyine mu bihe byo kwibuka.

Rusagara Rodrigue, Umuyobozi w'Itorero Inyamibwa.
Rusagara Rodrigue, Umuyobozi w’Itorero Inyamibwa.

Agira ati ”Benshi mu Nyamibwa ni imfubyi bazi uburyo kuba imfubyi bimera kandi ko ari igikomere kuba imfubyi ukabura n’uguhumuriza, cyane mu bihe byo kwibuka. Iyi ni yo mpamvu twahisemo no kwegera abana b’imfubyi, cyane abibana kugira ngo tubabe hafi kandi tubakure mu bwigunge tubereka ko batari bonyine.”

Rusagara yongeraho ko Inyamibwa, nk’itorero risanzwe ry’imakaza umuco Nyarwanda, bateguye izindi gahunda zirimo gukumbuza abantu igitaramo cyo mu miryango, aho abantu bigiragamo imico myiza, ikinyabupfura, urukundo, n’imibanire myiza n’abandi.

Ati “Abantu nibasubira kuri uyu muco, bizafasha guca burundu ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri mu miryango.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimiye byimazeyo.
nibyigiciro ko twubaka igihungu cyacu tubinyujije mu mpano nziza dufite byaba byiza cyane mugiye mudufasha kubyamamaza mushyiraho na mafoto yabakorewe igikorwa.Murakoze

Raphael yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka