Umuzamu muri ISAR Rubona yarokoye benshi muri Jenoside

Abakora muri RAB bashimira Edouard Burimwinyundo utuye i Musasu, kuba yarahishe akanafasha benshi bahigwaga mu gihe cya Jenoside nyamara yari umuzamu.

Byanagarutsweho muri RAB/Rubona iherereye mu Murenge wa Rusatira, Akarere ka Huye, kuri uyu wa 26 Mata 2016, ubwo iki kigo kibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hibukwaga by’umwihariko abari abakozi ba ISAR bazize Jenoside, n’abandi benshi bari bahungiye muri ISAR/Rubona bakaza kuhicirwa.

Perezida wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu,ashimira Burimwinyundo umutima utabara yagize.
Perezida wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu,ashimira Burimwinyundo umutima utabara yagize.

Aimable Kalisa, mu gihe cya Jenoside yari afite imyaka 15. Ubuyobozi bwa ISAR ngo bwaramushakishaga kugira ngo bamusonge kuko n’ubundi bari baramutemye mu mutwe, ariko Burimwinyundo afatanyije n’undi mugabo wakoraga kandi atuye muri ISAR/Rubona (Burimwinyundo avuga ko yitwa Eustache), bamurwanaho.

Kalisa ubu wakuze, akaba ari na injeniyeri (ingénieur) agira ati “Banshakiraga ino aha, Burimwinyundo akanyambukana akanjyana i Musasu. Banshakira i Musasu, akangarura ino aha.”

Burimwinyundo yivugira ko muri ISAR yahakuye abantu 18 bamwe akabajyana iwe, abandi akabajyana iwabo, kandi bose ubu bariho.

Uretse abo yajyanye iwabo, ngo hari n’abo yabaga azi aho bahishe muri ISAR, yamenya ko abasirikare bari bujye kubasaka (yabimenyaga kuko yari umuzamu) akababurira bakajya kwihisha, abasirikare bamara kugenda akongera akajya kubabwira bakagaruka. Bamwe muri abo ngo ni abari bahishwe n’uwitwa Jean Baptiste.

Ubugira kane, Burimwinyundo ngo yarwanye ku bantu bari bagiye kwicwa, abasha kubambura abicanyi. Muri izo nshuro enye, yakomeretse kabiri, kandi abo yarwanyeho ubu bose bariho.

Burimwinyundo ubu afite imyaka 55. Umuco wo kurwana ku bagiye kwica ngo awukomora kuri sekuru : umuryango we wigeze gushaka guhora, ababuza avuga ngo “umunyiginya arapfa ariko ntiyica.” Ati “Nanjye numvaga napfa ariko ntagiye kwica umuntu.”

Ese yaba yarahembewe kurwana ku batutsi? Burimwinyundo ati “Nta gihembo ndabona, ariko nubwo ntanakibona abantu bariho nta kibazo.”

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Louis Butare, avuga ko batinze kugenera igihembo uyu mugabo kuko babanje gukurikirana niba atarahishe bamwe ngo yice abandi. Nyuma yo gusanga yarakoze ibikorwa by’ubupfura gusa ngo batangiye gutekereza kuzamuha inka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Bavandimwe, nagiye iwacu ku Rugogwe rwa Ruhashya hafi ya ISAR Rubona. Dore ibyo nabonye cyangwa se nabwiwe n’ababibonye n’amaso yabo. Ingabo za RPF zakambitse haliya muli isar Rubona kuva ukwa kalindwi 1994 kugeza 1996. Ubushakashatsi bwahagarutse guhera 1997. Kubera abantu bahaguye, ubushinja cyaha nyarwanda bwahise bwihutira gushaka ababa barabigizemo uruhare. Habaye anketi zabyaye manza guhera 1999-2002, ziswe imanza za ISAR, zibera mu rukiko rwa mbere rw’iremezo, ubujulire bwazo bubera mu rukiko rwa Nyabisindu, ubu Nyanza. Haje no kuba imanza za Gacaca, tutibagiwe n’anketi z’abakoreraga iperereza TPIR ku manza za ka gaco kiswe aka Madamu Nyiramasuhuko. Uyu musaza bwana Burimwinyundo simuzi, aliko nkeka ko yali ahali. Nkuko abasaza babimbwiye, nawe azi neza uko abantu bateye ISAR bavuye hanze, ko ngo nta bwicanyi bwatangijwe n’abayobozi ba ISAR. Ibi kandi bigaragalira mu manza zose zaciwe.
Ku bijyanye na bwana Ndereyehe Karoli, yarangije gutsinda abahorandi bakoze ibishoboka byose ngo bamwambike icyaha. Ngo bashatse no guhindura ibyanditswe muli ziliya manza zo muli isari, aliko bibabana ibamba. Ngo banitabaje n’ibice by’imhapuro z’inama abayobozi bose ba Izari bagize, bagerageza guhisha ibyasobanuraga iyo nama icyo yali igamije, abacamanza batahura ubwo buliganya,nuko abahorandi batsindwa ruhenu muli izo manza-mahugu.
Dogiteri Louis Butare rero ni abe umugabo, ahagarike biliya byo kwirwa ashaka abaremera ibyaha abamuraze uduke bashoboye gukizaga muli Izari.

merline yanditse ku itariki ya: 22-06-2016  →  Musubize

wa mugani uwo muyobozi amaze 22 ans atohoza, tujye rimwe na rimwe twemera ko tutitaye ku bintu twemere tubikosre au lieu yo kubeshya rwose.

che yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

Uwo Mugabo imana izamuhe umugisha mwishi, kandi musabiye ijuru k’IMANA ariko rwose RAB mwaracyererewe, usibye NAbo yarokoye named mwaracyererewe. Ariko IMANA ishimwe ubwo munabyibuka.
Ikindi nuko mwazareba ucyamufasha kubaho neza akaba aricyo mumugenera. Murakoze.

peace yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

Rwose Imana ihe uwo mugabo imigisha. Naho abo babeshya nibaceceke. Tujye twibuka ariko tunibuka ineza. Ntabwo yahishe abantu kugirango azahembwe. Ariko kuki abo yahishe nabo bakoresha batashaka ishimwe rikoimeye bamuha? Nta soni ngo in ka nyuma yimyaka 22? Muzi se niba ayikeneye cg ashoboye kuyiragira cg afite naho ayiragira? N’Imana ntikunda indashima. Tugaye abatwiciye nabarokoye abantu bahembwe amagambo?

Rugi yanditse ku itariki ya: 27-04-2016  →  Musubize

"Ahhhhh, mbega umuyobozi wa RAB ubeshya we, none se ubu mumaze imyaka 22 mutaramenya niba hari abantu yishe ????

Iryo perereza ntiribaho, ahubwo ntabwo mwigeze mubyibuka, ahubwo abo yaba yarahishe niba bumva ko hari icyo yabakoreye bazamwiture batarinze gutegereza RAB.

Kandi ikindi, niyo bose batabikora cg bakabikora, byose Imana irabireba izamwihembera ibizamugirira akamaro.

Imana ikomeze kumuha kugira umutima utabara kuko ugirwa na bake.

Lysa yanditse ku itariki ya: 27-04-2016  →  Musubize

Muzamutubarize niba ntacyo yaba azi kuwitwa Ndereyehe Charles wari uyoboye ISAR muri icyo gihe cya Jenoside. Ndereyehe ubu ahanganye nubutabera mubu Holandi aho atuye akaba yiregura avugako ko ari umwere kandi ko ngo iyo ISAR yari ayoboye nta muntu wigeze ayicirwamo

Eugene yanditse ku itariki ya: 27-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka