Ubujura bwibasira imodoka bwabonewe umuti

Ikigo Advanced Technology Company (ATC) cyatangaje ikoranabuhanga rya GPS rigenzura aho ikinyabiziga giherereye n’aho cyagenze, ku buryo nyiracyo yagihagarika batari kumwe.

GPS (Global Positioning System) igenzura aho umuntu cyangwa ikintu cyose giherereye abirebera kuri mudasobwa cyangwa telefone ye, cyaba ari ikinyabiziga hakagaragazwa aho cyagenze hose, umuvuduko kiriho, amavuta gifite; ku buryo nyiracyo yahita azimya moteri yacyo igihe abishakiye.

GPS ikwereka inzira imodoka yanyuzemo n'aho igeze, ikakuyobora mpaka uyigezeho.
GPS ikwereka inzira imodoka yanyuzemo n’aho igeze, ikakuyobora mpaka uyigezeho.

Bizimana Jules umuyobozi wa ATC yavuze ko iri koranabuhanga riziye igihe, kuko ngo abashoramari bifitiye ibinyabiziga batazongera kubeshywa n’abashoferi babo cyangwa kwibwa no kwamburwa.

Yagize ati "Iyi system irega utwaye ikinyabiziga bitagombereye ko Polisi ariyo ibona amakosa yonyine. Kenshi abashoferi bagenda baburira bagenzi babo ku bijyanye n’umuvuduko, ariko birakemutse."

Bizimana yagaragarije abanyamakuru ko abantu benshi bafite ibinyabiziga bakabiha abashoferi, ngo bakenera kumenya aho byarengeye, aho byanyuze n’ibirometero byagenze, niba byarengeje umuvuduko babigeneye; ku buryo telefone y’umuntu ngo imuha integuza muri ibyo byose.

GPS ikwereka inzira imodoka yanyuzemo n'aho igeze, ikakuyobora mpaka uyigezeho.
GPS ikwereka inzira imodoka yanyuzemo n’aho igeze, ikakuyobora mpaka uyigezeho.

Ati "Ubu buryo burinda umuntu guhoza ikinyabiziga cye mu igaraji, bituma adatanga amafaranga yo kugura amavuta atateganijwe; ndetse porogramu ya ’Geo fence’ dushyiramo yo iguha integuza iyo ikinyabiziga cyawe cyerekejwe ahantu wakigeneye ko kitagomba kurenga."

Mu gihe ikinyabiziga cyibwe, system igufasha kuzimya moteri kandi uba ureba n’aho ikinyabiziga kiri. GPS ikwereka kandi ibirimo kubera ahantu ikinyabiziga giherereye, niba ari mu mazi, mu mvura, ku zuba n’ibindi, nk’uko Bizimana yakomeje kubisobanura.

Avuga ko umushoramari wiguriye moto akumvikana n’umushoferi uburyo azamwishyura, ngo uwo mushoferi nta buryo yamwambura cyangwa yamubeshya kuko raporo yose itangwa na GPS.

Abashoramari muri iryo koranabuhanga bavuze ko mu mezi atatu GPS imaze itangiye kugeragezwa mu ngendo, ngo nta kibazo cyigeze kigaragara uretse umuntu umwe bayihaye, nyuma ngo baje kumwiba moto ye ananirwa kuyihagarika, yitabaza ATC iba ari yo ihagarika moteri y’iyo moto, ndetse imurangira n’aho iri.

"Nyir’iyo moto yajyanye Polisi bahita bayifatira aho twayihagarikiye", nk’uko Umuyobozi wa ATC yabitangaje.

Akuma ka GPS gashyirwa kuri moto ngo kagurwa ibihumbi 70 Frw, agashyirwa ku modoka ngo kakagurwa ibihumbi 100 Frw, hanyuma nyirako akakagurira simu kadi (SIM Card) ishyirwaho amainite ya MTN (cyangwa indi sosiyete).

Bagire Eugene ushinzwe kumenyekanisha GPS no kuyigurisha, avuga ko bamaze kugera ku bigo n’abantu batandukanye, kandi ko bose ngo bamaze gushima iryo koranabuhanga.

ATC kirizeza abakiriya bacyo ko gifite ububasha bwo kudatanga amakuru ku nzego zishinzwe umutekano, mu rwego rwo kubakomereza ibanga n’icyizere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibi nibyiza cyane rwose nibyo igihugu cyifuza

Theogene yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Ibi biranshimishije cyane Kubera ko ama camion yanjye byari byarananiye kuyagenzura none ndabona uyu waba umuti nyawo
kumushinga wanjye
Ese umuntu yababona ate?
Mwadufasha

Munyangeyo yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Vraima ibi nibyiza urwanda rurakataje mwikoranabuhanga ibi mbiheruka iburayi

Alphonse yanditse ku itariki ya: 27-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka