Ibitaro bya Polisi byashyizwe mu biganza bya MINISANTE

Umuhango w’ihererekanyabubasha ry’Ibitaro bya Polisi wabaye kuri uyu wa 26 Mata 2016 aho Polisi y’u Rwanda yabishyikirije Minisiteri y’Ubuzima nk’Ibitaro by’Akarere bya Kacyiru.

Minisitiri w’Umutekano, Sheik Musa Fazil Harerimana, yavuze ko muri iri hererekanyabubasha, Polisi y’u Rwanda ishyikirije ibi bitaro Minisante, na yo ikazabiha Akarere ka Gasabo mu rwego kudatatanya imbaraga no kugira ngo hanozwe iterambere mu buzima.

Aha bari mu mahango w'ihererekanyabubasha.
Aha bari mu mahango w’ihererekanyabubasha.

Minisitiri Sheik Musa Fazil Harerimana yavuze ariko ko ubugenzacyaha bwahakorerwaga buzakomeza kurikorerwamo.

Iri hererekanyabubasha ryabaye hagati ya Assistant Commissioner of Police (ACP) Vincent Sano, Umuyobozi w’Ubukungu muri Polisi y’u Rwanda ku ruhande rwa Polisi , na Dr Jean Pierre Nyemazi, ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima.

Minisitiri Binagwaho, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku byo yagejeje kuri ibi bitaro n’uburyo byacunzwe neza.

Ati “Mu igenzura ryabaye muri ibi bitaro, twatangajwe n’imicungire myiza yahagaragaye ndetse na serivisi zigezweho zihatangirwa.

Ibi tugomba no kubisangiza n’ibindi bitaro mu gihugu hose, tuzakomeza rero gukorana na Polisi y’u Rwanda kuko tutazahwema kugira ibyo tuyigiraho.”

Yavuze ko Polisi izakomeza gukoresha “Isange One Stop Center” isanzwe ikorera muri ibyo bitaro, anavuga ko hazabaho gufatanya mu mikoreshereze ya laboratwari izajya ikusanya ikanabika ibimenyetso by’ibyaha (forensic laboratory) kuko Polisi yamaze kubigiraho ubunararibonye.

Uwo muhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheik Musa Fazil Harerimana, Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho , Umunyamabanga uhoraho muri Minisante, Dr Jean Pierre Nyemazi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana ari na we wahaye ikaze aba bashyitsi ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka