Filime “Ca inkoni izamba” y’Abanyarwanda n’Abarundi igiye gusohoka
Filime “Ca inkoni izamba” ihuriwemo n’abakinnyi bakomeye mu Rwanda ndetse no mu Burundi, ishobora gusohoka muri Kamena 2016.
Isaie Kalinda, umwe mu bashinze Kigali-Buja Film Production Ltd irimo gutegura iyo filime yabidutangarije agira ati “Ubu ahantu igeze turi kuyikosora tuyinonosora, mbese irenda kugera ku musozo kuko gufata amashusho byo byararangiye. Tugiye gutangira kuyamamaza.”

Yakomeje adutangariza ko bifuza ko izajya hanze muri Kanama 2016 kandi igacuruzwa bya kinyamwuga.
Fleury Ndayirukiy,e ufatanyije na Isaie Kalinda muri Kigali-Buja Film Production Ltd, na we yaduhamirije ko imirimo yo gutunganya iyi filime igeze kure aho hatagize igihiduka ngo izaba iri hanze mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka
Fleury Ndayirukiye wagize igitekerezo cyo kwegera mugenzi we w’Umunyarwanda Isaie Kalinda bagashinga iriya kompanyi iri gutegura iyi filime, ni umusore w’Umurundi wahungiye mu Rwanda kuva muri Gicurasi 2015.
Asanzwe ari umwe mu bakinnyi bakomeye ba filime mu Burundi, wanegukanye ibihembo muri FESTICAB (Festival International du Cinéma et de l’Audiovisuel du Burundi).
Aganira na Kigali Today, Fleury yagize ati “Naratekereje nti reka dukore film tugaragaze ko ibyo batekereza ko turimo atari byo turimo, kandi dufatanyije n’Abanyarwanda tubashe kubona ubushobozi bwo gusura bagenzi bacu mu nkambi”.

Yakomeje atubwira ko bizanatuma abakinnyi batungwa n’impano zabo aho kujya mu ngeso mbi. Abakinnyi b’Abarundi bose bari mu Rwanda barimo Danny, Deborah, Bella na Julienne bazagaragara muri iyi filime.
Bamwe mu Banyarwanda b’ibyamamare bazagaragaramo harimo Kayumba uzwi nka Manzi muri filime “Amarira y’Urukundo”, Irunga uzwi nka Pastor Fake, Maman Bonny wamenyekanye cyane mu “Intare y’Ingore”, Maman Rosine muri filime “Intare y’Ingore” n’abandi banyuranye.
Umushinga wo gukora iyi filime watangiye mu Ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2016.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
waaaauuuuuh iyi film izabanziza pee kuberako hazaba harimo kalinda issaie wakinnye yitwa Ganza muri film yitwa ISI NTISAKAYE
mwiriwe none twamenya gute igihe hazabaho igikorwa cyogutoranya abazagaragara murayo mahugurwa ya sinema murakoze mwatubwira igihe
Iyi filime izaba nziza kuba harimo Manzi gusa yari kuzaba akarusho Fabiola arimo kd ndabona ntawurimo.
amakuru bavandi ndabashuhuje nange navugako tugomba gukura amaboko mumifuka kuko hari byinshi byogukora.
FABIOLA NDAGUKUNDA URANYUBAKA MPEREREY IBURUND MUKIRUNDO IBUSONI
muraho
turabashyigikiye rwose tugomba kukora cyane kuko natwe turashoboye Kalinda komerezaho rwose n’abandi nifutinyuke fukure amaboko mu mifuka dukore iyi mitwe yacu irimo byinshi byatugirira akamaro
murakoze cyane