Urushyi rwakubiswe Mbonyumutwa ni igihuha cyari kigamije igeragezwa rya Jenoside

Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga barifuza ko itariki ya 15 Mata yagirwa umwihariko wo kwibuka iwabo.

Kiyumba yahoze ari Komini Nyabikenke na muri S/Perefegitura Kiyumba ngo yageragerejwemo Jenoside, Abatutsi benshi bo mu misozi ya Ndiza batangira kwicwa mu 1959 kugeza ku wa 15 Mata 1994 ubwo yageraga ku ndunduro.

Barifuza ko bajya bibuka ku wa 15 Mata kuko kuri iyi tariki mu 1994 ari bwo batewe n'interahamwe zibahigira kubamara.
Barifuza ko bajya bibuka ku wa 15 Mata kuko kuri iyi tariki mu 1994 ari bwo batewe n’interahamwe zibahigira kubamara.

Byakunze kuvugwa ko i Kiyumba ahubatse Paruwasi ya Kanyanza, ari ho humvikaniye urushyi rwakubitiwe Mbonyumutwa mu 1959 mu Byimana (ubu ni mu Karere ka Ruhango) rukaba intandaro yo gutangira guhiga abatutsi.

Umwe mu barokotse Jenoside uzwi ku izina rya Kazungu wanahizwe cyane mu gihe cya Jenoside avuga ko ikinyoma kuri urwo rushyi yakiboneye ubwo yahungiraga muri Seminari ya Kabgayi mu 1994 akahahurira n’impunzi zaturutse mu Nkambi ya Nyacyonga zikabagaragariza urwango kuva ku muto kugeza ku mukuru.

Agira ati “Bandindishije utwana tw’imyaka irindwi tukajya twirirwa tunkubita, ko bari abana urwo rushyi barwumvise he! Izo mpunzi za Nyacyonga se ko zari zaraturutse i Byumba zarwumviye he, bigaragara ko bwari uburyo bwo guhembera no gucengeza urwango ku batutsi.”

Kuri Kiliziya y'i Kayanza mu Karere ka Muhanga bivugwa ko ari ho humvikaniye urushyi Mbonyumutwa yakubitiwe mu Byimana mu Karere ka Muhanga.
Kuri Kiliziya y’i Kayanza mu Karere ka Muhanga bivugwa ko ari ho humvikaniye urushyi Mbonyumutwa yakubitiwe mu Byimana mu Karere ka Muhanga.

Hamwe n’abandi bacitse ku icumu i Kiyumba, bifuza ko ku itariki ya 15 Mata ubwo baterwaga na Batayo ya Ndiza bagatangira kwicwa no guhigwa bukware byagirwa amateka bagahabwa uburenganzira bwo kujya bibuka uwo munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice, avuga ko ayo mateka yose agiye gutuma bahaguruka bakajya muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Kurwanya Jenoside, agakora ubuvugizi kuri iyo tariki.

Agira ati “Natwe twari turi aha turabizi nka ruriya rushyi rwakubiswe Mbonyumutwa ni igihuha cyari kigamije igerageza rya Jenoside kandi twarabibonye ku ya 15 Mata 1994 birakwiye ko iyi tariki twajya tuza kwibukira hano.”

Kazungu avuga ko kuba yarashumurijwe abana bakiri bato bigaragaza urwanga rwateguwe kuva kera.
Kazungu avuga ko kuba yarashumurijwe abana bakiri bato bigaragaza urwanga rwateguwe kuva kera.

Minisitiri w’Umutungo Kamere akaba n’Imboni y’Akarere ka Muhanga, Dr.Vincent Biruta, asaba abarokotse n’abaturage muri rusange gukomeza kujya bibuka bagamije gukumira ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeza gukura.

Minisitiri Vincent Biruta asaba abaturage gufatanya bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo idakomeza gukura.
Minisitiri Vincent Biruta asaba abaturage gufatanya bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo idakomeza gukura.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni mu murenge wa Kiyumba ntago ari Kibangu.

Karoli yanditse ku itariki ya: 27-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka