Perezida Kagame yahuye n’Abanyarwanda baba mu Bushinwa
Mbere yo gusoza uruzinduko rwe mu Bushinwa, Perezida wa Repulika Paul Kagame yahuye n’abahagarariye Abanyarwanda baba mu Bushinwa barimo abanyeshuri biga muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017, nibwo yahuye n’abo Banyarwanda baba mu Bushinwa bari kumwe na bamwe mu bagize urugaga rw’abikorera mu Rwanda.
Mu Bushinwa hari abanyeshuri 500 b’Abanyarwanda biga muri kaminuza zo muri icyo gihugu. Biga cyane cyane ibijyanye na siyansi, ubuvuzi n’ikoranabuhanga. Muri bo harimo 50 biga dogitora (PhD).

Ahuye nabo mbere yo gusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yakoreye mu Bushinwa, guhera ku wa gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017.
Perezida Kagame ari kumwe na Madame Jeanette Kagame ubwo bageraga mu Bushinwa bakiriwe na Perezida w’icyo gihugu Xi Jinping.





Ohereza igitekerezo
|
turishimye cyane kubw’iyo nama yabaye. turashimira n’Imana yaduhaye umuyobozi uzi kubana neza n’abandi
Ngo mwahejwe....mwamaze wibwira ko wari gutanga ku mafrw ukorera aho kugirango abakire...babaheje kuko amikoro ntatwemerera kwakira ihururu ry abantu. Ujye umenya ko ari imisoro igihugu gitakaza. Uwabaheje yarebye kure.
nibyiza kdi nibyagaciro
Twishimiye cyane perezida wacu kuba yadusuye, nk’abanyarwanda baba hano muri china, byadushimishije cyane, umuntu aba akumbuye byinshi ku gihugu cye. Umuyobozi mwiza ni utekereza abanyagihugu cyane cyane bari mu mahanga akanareba uko bahumeka.
Ubuyobozi bwiza ni hano uburebera rwose, umuyobozi mwiza yita kubanyagihugu bose, ureke kinani wumvaga ngo u Rwanda rwaruzuye... Ndizera rwose ko aba banyarwanda bazasoza amasomo baza guteza imbere igihugu cyabo
Iki nicyo dukundira Perezida wacu rega.... TUZAGUTORA
Iri riba ari ishema ku munyagihugu iyo uri hanze ukabona Perezida w’ igihugu cyawe aguhaye umwany, yenda ni nubwa mbere muba muhuye, biba bishimishije kandi bituma wiyumva mu buyobozi unamenya amakuru nyayo y’ igihugu cyawe
Kagame n’umuyobozi mwiza ariko avangirwa n’abandi bakorana.
Nkubu hano Beijing twahejwe ahura na mbarwa kdi twese twari dukeneye impanuro ze.Njye byambabaje kuko n’ubwa mbere Nari kuba mbonye ayo mahirwe
China ni igihugu kimaze gutera imbere cyane rwose;aba banyarwanda ni bagende bahahe ubumenyi ubundi bagaruke mu Rwagasabo dufatanye kubaka igihugu
urabona ariko ibyishimo biri mu maso y’ aba banyarwanda bahuye na perezida, urabona rwose bishimiye umwanya Perezida yabahaye