Kumenyekanisha indirimbo ze mu Rwanda byamubereye ihurizo
Umuririmbyi Uwayezu Jean Thierry uba muri Afurika y’epfo atangaza ko abaririmbyi b’Abanyarwanda baba mu mahanga bagorwa no kumenyekanisha indirimbo zabo mu Rwanda.

Uyu muririmbyi washyize hanze video y’indirimbo ye yitwa “Ni Wowe” ahamya ko abaririmbyi b’Abanyarwanda baba mu bindi bihugu baba bakeneye ko indirimbo zabo zimenyekana mu Rwanda ariko ngo biragora cyane.
Aha niho ahera yifuza ko amaradiyo n’amatereviziyo byo mu Rwanda byajya bigenera umwanya wihariye abo baririmbyi.
Agira ati “Turacyafite imbogamizi yo kugeza ibihangano byacu ku maradiyo na tereviziyo byo mu Rwanda.
Kuri njye nasaba abafite inshingano mu guteza umuziki nyarwanda imbere gushyiraho gahunda kuri radiyo cyangwa televiziyo bagaha umwanya abahanzi nyarwanda bakorera mu bindi bihugu.”
Inzira ya yoroshye yo kumenyekanisha ibihangano byabo aba bahanzi bifashisha ni imbuga nkoranyambaga zirimo Youtube, WhatsaApp na Facebook.
Thierry akomeza avuga ko ariko nubwo ahura n’izo ngorane bitamuca intege. Ahamya ko aho aba muri Afrika y’epfo akomeza gukora indirimbo agamije kwereka abanyamahanga ko no mu Rwanda hari abafite impano zikomeye mu kuririmba.
Akomeza avuga ko kandi bagamije kwerekana isura nyayo u Rwanda rufite muri iki gihe.
Thierry asanzwe avuga ko asanzwe aririmba ariko ngo ubu nibwo yifuje gutangira kugaragaza ibihangano bye mu itangazamakuru.
Agira ati “Natangiye kwerekana bimwe mu bihangano byanjye, nzishimira kwerekana aho u Rwanda rugeze mu buhanzi. Hano hari abahanzi benshi kandi bakomeye, nyamara byose bisaba gutinyuka no gukora cyane.”
Uwayezu Jean Thierry ni umunyarwanda wavukiye mu Karere ka Rubavu ariko akurira mu mujyi wa Kigali.
Kuri ubu yiga ibijyanye no gutunganya amashusho mu gihugu cya Afurika y’epfo guhera mu mwaka wa 2014, nyuma yo kwiga ubuvanganzo n’indimi.
Indirimbo ze azikorera mu nzu itunganya umuziki yitwa Bizzy Production aho yemeza ko indirimbo imwe imutwara ibihumbi 700RWf.
Reba video y’indirimbo "Ni Wowe"
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
woww Thierry j’adore tes chansons..t’es vraiemment super, ou etais tu tous ce temps..
Gusoma iyi nkuru ukagenda utavuze uti Bravo ku banyamakuru bashakisha n’umuhanzi ubyirutsa atya utamwifurije ihirwe nti ibyaba iby’i Rwanda.K omera kandi wamamaze uru rukundo ariko ukomeze umuco nyarwanda uririmba ururimi rwacu!!!!!
thiery courage!! icyikurimo ntaho cyijya kweri, ndakwibuka kuva kera wiga kuri aperel ukunda umuziki ,nukuri umuziki urawushoboye indirimbo zawe ndazikurikira sana jyambere kigali to day mutujyerera kure murakoze
Uyu musore ndamuzi gutera imbere kwe muri muzika ntibyantungura kuberako na famille cg abavukanyi be barimo abamutera inkunga amera kure ashaka.......mushimiye ko atihinduye ukundi......akomeze umuco....nakunze ziriya ndirimno ze Byarakomeye na Muremeye
Indirimbo yatwemereye yitwa Muremeye azaduhe link yayo. Mperuka kuri fcbk adushyiriraho audio gusa. Nibyo yatumye mumenya
courage Thierry urashoboye, abanyarwanda dukeneye abafite ibitekerezo kd bashoboye gukora nkawe, uracyari muto uzavamo umuhanzi ukomeye. courage turagukunda
courage Thierry urashoboye, abanyarwanda dukeneye abafite ibitekerezo kd bashoboye gukora nkawe, uracyari muto uzavamo umuhanzi ukomeye. courage turagukunda
Gusa kwinjira mu mwuga ukiri muto kandi ugatangira neza bigeze aha ni inyungu kuri uyu muhanzi,ndetse no ku gihugu.....ndabona uyu muhanzi akeye......nta hikabyo byabastar aba nibo Nyakubahwa ahora atubwira....ngo babe abe star bumwimerere. Songa mbere kijana
God bless him.
Wow come on my boy!💪💪💪courage cyane urashonoye and will help whenever we can man don’t worry 😉 cheers💪💪🇷🇼 Proudly Rwanda 🇷🇼 🇿🇦Lekker lekker
Umurava,Ubwitange no kudacika intege ni bikomeze birange uyu musaza wacu aho ari mu mahanga,azirikana ko izi ari indangagaciro z’ubunyarwanda dukwiriye gukomeraho cyane ko zidutandukanya n’abanyamahanga bagasigara baza kutwigiraho.COURAGE Mr Thierry
Komera lily igitekerezo cyawe ni inyamibwa !
ndemeye kbs uwo musore azi umiziki kuko muheruka aririmba gospol none ndabona nizindi njyana abasha cuorage kd aracyarimuto,ajye atugezaho ibihangano bye kuko umuzikiwe ufite ukuntu undyohera