I Butare, Abapadiri Bera bafunze imiryango

Abapadiri Bera bahagaritse ubutumwa bwabo muri Diyosezi ya Butare bari bamazemo imyaka 117 kuko bari basigaye ari babiri gusa kandi bashaje.

Uhereye ibumoso: Furere Kees Maas ukomoka mu Buholandi, Padiri Billaud Joseph uturuka mu Bufaransa (hagati) na Pam Denis, ukuriye Abapadiri Bera mu Rwanda
Uhereye ibumoso: Furere Kees Maas ukomoka mu Buholandi, Padiri Billaud Joseph uturuka mu Bufaransa (hagati) na Pam Denis, ukuriye Abapadiri Bera mu Rwanda

Aba bapadiri b’abamisiyoneri nibo batangije ubukiristu mu Rwanda ubwo bahagera mu 1900, bagatangira kubaka za Kiliziya.

Guhera tariki ya 13 Werurwe 2017, nibwo bahagaritse ku mugaragaro ibikorwa byabo muri Diyosezi ya Butare.

Pam Denis, ukuriye Abapadiri Bera mu Rwanda avuga ko icyatumye basezera ari uko basigaye ari bakeya, haba mu Rwanda ndetse no ku isi muri rusange.

Agira ati “Hano i Butare twari tuhasigaranye abantu bane, babiri bitabye Imana mu mwaka ushize (2016), hasigara babiri kandi b’abasaza. Twagerageje gushakisha abaza kubana na bo ntibyadushobokera. Nitwongera kugwira tuzagaruka.”

Abo Bapadiri Bera bari basigaye i Butare ni badiri Billaud Joseph uturuka mu Bufaransa na furere Kees Maas ukomoka mu Buholandi. Uwo w’umupadiri azahita ajya iwabo mu nzu y’abasaza.

Kuri ubu mu Rwanda hasigaye Abapadiri Bera umunani, harimo batatu baba kuri paruwasi Mutagatifu Petero mu Cyahafi ( i Kigali), n’abandi batanu baba kuri Santere Misiyoneri Lavijeri (Centre Missionnaire Lavigerie).

Ubundi, Abapadiri Bera bitwa Abamisiyoneri ba Afurika.

Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi ya Butare avuga ko abantu babise Abapadiri bera (Pères Blancs) bitewe nuko bo bambaraga amakanzu y’umweru, atandukanye n’ay’abapadiri b’i Burayi bambaraga ay’umukara.

Musenyeri Rukamba asezera Abapadiri Bera bafunze imiryango muri Diyosezi ya Butare
Musenyeri Rukamba asezera Abapadiri Bera bafunze imiryango muri Diyosezi ya Butare

Nubwo abageze mu Rwanda ku ikubitiro bari abazungu, uyu muryango urimo n’abirabura, kandi ntugizwe n’Abapadiri gusa kuko ufite n’abafurere n’abarayiki baba barasezeranye kwamamaza Ivanjiri.

Batangiriye ubutumwa i Save

Aba bapadiri, mu Rwanda batangiriye ubutumwa i Save bahashinga Kiliziya ya mbere mu mwaka w’1900. Nyuma yaho bagumye mu Rwanda bagenda bahashinga n’andi maparuwasi, ari nako bahubaka za Kiliziya.

Uko hagiye haboneka abapadiri b’Abanyarwanda, abamisiyoneri bamwe bagiye bahabwa ubutumwa ahandi, abandi bagapfa kubera gusaza.

Muri uko kwagura ibikorwa bya Kiliziya Gatolika ni nako bareshyaga abaturage kugira ngo babe abakristu Gatulika kuri ubu ifite abakristu barenga miliyoni ebyiri mu Rwanda.

Iyi Kiliziya y'i Save nubwo ivuguruye, yubatswe n'Abapadiri Bera mu mwaka wa 1900
Iyi Kiliziya y’i Save nubwo ivuguruye, yubatswe n’Abapadiri Bera mu mwaka wa 1900

Gusa ariko nubwo Kiliziya y’abo bapadiri yakomeje gukura, yanditse amateka atazibagirana mu Rwanda kuko Kiliziya Gatolika yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musenyeri Léon-Paul Classe wabaye mu Rwanda kugeza apfuye mu mwaka wa 1945, nawe yari uwo mu Bapadiri Bera.

Azwiho kuba yarakwirakwije inyigisho z’amoko mu baturage. Ibitekerezo bye byagendeweho n’abateguye Jenoside yakorewe abatutsi ndetse bamwe mu bapadiri ba Kiliziya Gatolika bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Kugeza na n’ubu Kiliziya Gatolika ntirasaba imbabazi z’urwo ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Inyandiko isaba imbabazi Abashumba ba Kiliziya Gatolika bashyize hanze ntabwo yishimiwe kuko yagaragaye nk’ishaka gukingira ikibaba abapadiri bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abapadiri Bera bahagaritse ibikorwa byabo muri Diyosezi ya Butare ariko ubutaka bagiye bafata bakigera mu Rwanda bwabaye ubwa Diyosezi.

Pam Denis avuga ko i Butare hasigaye inzu gusa abo Bapadiri Bera babagamo. Nayo yabaye iya Diyosezi.

Bakigera mu Rwanda bitabazaga abasemuzi

Musenyeri Filipo Rukamba avuga ko ku ikubitiro batari bazi Ikinyarwanda ku buryo kuvugana n’Abanyarwanda byabanje kubagora.

Agira ati “Icyo gihe bifashishaga abasemuzi, ku buryo no kujya kwicuza ibyaha mu ntebe ya penetensiya habaga usemura ibyaha akanasemura icyiru.”

Kubera umumaro bagize mu gutangiza ubukirisitu muri Diyosezi ya Butare, abakirisitu baho bavuga ko batazabibagirwa kuko ari bo batangije kwigisha ivanjiri, bubaka za Kiliziya, banashyiraho ishuri ryigisha gatigisimu riherereye mu Nyakibanda ho mu Murenge wa Gishamvu, mu Karere ka Huye.

Dr. Venant Ntabomvura, umusaza wavutse muri 1926 we anazirikana amazina Abanyarwanda babitaga kubera kutamenya neza ururimi rwabo.

Agira ati “Père Brard bamwitaga Terebura, Padiri Bartheremy bamwitaga Bayiteremi. Padiri Small bamwitaga Birasimondo, Padiri Lequindre bamwitaga Barikwenderi.”

Abapadiri Bera nibo batangije ubukiristu mu Rwanda bubaka za Kiliziya nk'iyi y'i Kansi muri Gisagara nubwo yavuguruwe
Abapadiri Bera nibo batangije ubukiristu mu Rwanda bubaka za Kiliziya nk’iyi y’i Kansi muri Gisagara nubwo yavuguruwe

Akomeza avuga ko Abamisiyoneri ba Afurika bagize akamaro mu gutuma Abanyarwanda batangira gutera imbere. Ni bo babazaniye imyenda, umunyu n’ibibiriti. Ngo banabigishije kubaka inzu zikomeye zitari nyakatsi.

Agira ati “Nka data bamwigishije kubumba amatafari. Barabanje bamwigisha gutera ibiti. Yaragendaga bakamuha umurama w’inturusu bakamwereka uko abigenza, agatera ibiti. Bukeye yubaka inzu. Iyo nzu na n’ubu iracyariho, irakomeye.”

Musenyeri Filipo Rukamba na we avuga ko abamisiyoneri ba Afurika bagize uruhare mu kubaka inzu zikomeye muri Butare, harimo n’igorofa rikorerwamo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye.

Ati “Tuzi twese Furere Garasiyani. Yari umumisiyoneri wa Afurika. Yubatse amateme, yubaka isoko ryari hano mu mujyi wa Butare, yubatse ibiro by’akarere, na sitade ubanza ari we wari warayubatse. Noneho kongeraho n’amaparuwasi menshi yubatse.”

Nubwo mu Rwanda hasigaye abamisiyoneri ba Afurika umunani gusa, si naho honyine hari bakeya kuko ku isi bagenda bakendera. Abenshi ni abasaza bagenda basimburwa n’abakiri batoya bakeya.

Nko muri 2016, Ku isi bari basigaye ari abanyamuryango 1263, habariyemo abasenyeri 11, abapadiri 1141, abafurere 94 n’abarayiki 17. Nyamara muri 1998 bari abanyamuryango 2098.

Icyakora, Padiri Pam Denis afite icyizere ko guhera mu mwaka wa 2020 umubare wabo uzatangira kwiyongera kuko ubu bafite abapadiri bari kubyigira bakiri batoya, harimo Abanyarwanda 38.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ndifuza kuba umupadiri muba missionaries

Museminari yanditse ku itariki ya: 23-01-2022  →  Musubize

Imana Izabagororere Kuko Barakoze!

Bizimana Jeanpaul yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

Nibagende rwiza turabakize.

Gatama yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Genda Kiliziya warakoze. Kwigisha, amajyambere ( imihanda, amavuriro, amashuri, amabanki, imyambaro, karitasi, ... ). Kiliziya, genda uri uw’Imana. Nkunda n’imisengere yawe itarimo ibikabyo. Nkunda ukuntu ucisha make no mu bibazo, mbese nka Yezu. Nkunda imbaraga washyize mu kunga abanyarwanda nyuma ya 1994. Niba hari uwakoze icyaha criminel, kuko mbene ibyo byaha ni gatozi, azabyibarizwe. Kandi wowe iteka wigishije bose kugira neza. N’uwahemuka uyu munsi, ntuzabibazwe

J.P. yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

Muraho bera barimo u wampaye amakaye 10 niga I Nyanza,n’abagira neza Nyagasani azabanduhukirize neza nukuri

Bonaventure yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

Yoooo ndabona bageze igihe cyo kujya mu kiruhuko cy iza bukuru, Imana izabahembere ibikorwa byabo byiza byo guteza u Rwanda imbere mu buryo bunyuranye. Naho ubundi icyaha ni gatozi ntabwo abo basaza babiri bagombye gucyurirwa ibyakozwe n abababanjirije mu Rwanda

Alias yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

Ababapadiri bera bagize neza cyane kuduciviliza.
Abakoze ibyaha Imana izabahane ku giti cyabo ariko muri rusange turabashimira. Ndabona bashaje bazagire iruhuko ridashira mbaye mbasezeye.

Nshimiye na KT yatuviriye imuzingo ibyabo

pasi yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Mwatubwiye se imyaka yabo bapadiri

Venuste Niyotwagira yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka