Mudasobwa 100 bahawe ngo zibafashe kwiga nta n’imwe bakoresha
Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyakabwende muri Rusizi bavuga ko bamaze imyaka ibiri barahawe mudasobwa ariko ntibazi impamvu batazikoresha.

Abanyeshuri bafite ikibazo ni abiga mu mashuri abanza. Bavuga ko muri 2015 aribwo bazanye mudasobwa za gahunda ya “One Laptop per Child.” mu kigo.
Ariko ngo kuva icyo gihe kugeza ubu ntibarazikoresha. Abayobozi b’ikigo ngo bahora bababwira ko zirimo kode (code) ituma zidakora; nk’uko bitangazwa n’umwe mu banyeshuri utifuje ko izina rye ritangazwa.
Agira ati “Mu mashuri abanza abandi bana bose biga ‘Computer’ ariko twebwe zirabitse banze ko tuzikoresha iyo tugeze mu isaha ya ‘Computer’ batugumisha mu ishuri! Ni ukubera iki tutaziga!”
Habimana Ezechier umwarimu wigisha ikoranabuhanga muri iryo shuri avuga ko kuva bahawe izo mudasobwa zakoze igihe kitageze ku gihembwe zihita zihagarara.
Akomeza avuga ko bahora babaza mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) icyo kibazo bakababwira ko kigiye gukemuka ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Agira ati “Iyo hashize igihe zirahagarara bigasaba ko bongera kuzana izo ‘Code’ bashyiramo kugira ngo zongere zijye ku gihe kandi izo code ziva kuri REB.
Iyo tubabajije ikibazo nta kindi batubwira usibye kuvuga ngo turi kubitegura ngo tugiye kuzizana vuba tugategereza tugaheba.”
Akomeza avuga ko abana barangirije amashuri abanza bafite ikibazo mu ikoranabuhanga rya mudasobwa kuko baryiga mu magambo gusa kandi izo mudasobwa zagakwiye kuba bazifashisha, bagashyira mu bikorwa ibyo bize mu magambo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel avuga ko icyo kibazo batari bakizi.
Yongeraho ko kuva bakimenye bagiye kugikurikirana kugira ngo gikemuke vuba. Ahamya ko kuba izo mudasobwa zidakora harimo n’uburangare bw’abayobozi b’iryo shuri.
Agira ati “Ni ikibazo twakurikirana kikaba cyakemuka kuko ntabwo byumvikana kuvuga ngo harimo ‘Code’ kandi zikurwamo n’abantu! Bwaba ari uburangare bwabayeho ariko turagikurikirana kandi gikemuke.”
Mudasobwa za gahunda ya One Laptop par Child zahawe icyo kigo zirenga ijana ariko zose zibitse mu kabati.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
natwe igisagara ziri mumakarito