Ijambo “Uburinganire” bw’umugabo n’umugore riracyateza impaka
Minisiteri y’iterambere ry’umuryango MIGEPROF ntivuga rumwe n’abaturage ku gisobanuro cy’ijambo “Uburinganire” n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore.

Bamwe mu baturage bavuga ko uburinganire budashoboka kuko umugore n’umugabo bafite inshingano zitandukanye mu muryango, ahubwo ngo hakwiye gutezwa imbere ubwuzuzanye muri izo nshingano.
Umwe mu batanze ibitekerezo mu kiganiro “Ubyumva ute” cya KT Radio cyo kuri uyu wa 13 Werurwe 2017, yavuze ko Ubwuzuzanye bushoboka ariko uburinganire bwo budashoboka.
Yagize ati “Ikibazo cy’uburinganire kibangamiye ubwuzuzanye ubundi mwakuyeho iryo jambo mugasigaza ubwuzuzanye ko kuva na kera umugore atigeze aringanira n’umugabo kandi bitabujije ko yubahwa”
Bashingiye ku muco nyarwanda, bamwe bavuga ko mu gihe umugabo agitanga inkwano ku mukobwa bigaragaza ko bataringaniye, mu gihe bakurikije ijambo ry’Imana, umugabo ari umutware w’urugo ku buryo bataringaniye.
Abagabo kandi ntibahwema kugaragaza ko kuba uburinganire bwarigishijwe nabi bikomeje kuba imbarutso y’isenyuka ry’ingo z’ubu.
Muri icyo kiganiro, Umukozi wa MIGEPROF Nkundimfura Rosette, yasobanuye ko Uburinganire bivuze kutagira icyo ugomwa undi kubera ko ari umugabo cyangwa umugore.
Ku kibazo abantu baherutse kugira ku ijambo umutware ryitwaga abagabo rigakurwaho mu itegeko rishya ry’umuryango, atari ukuvuguruza Bibiliya aho ivuga ko abagabo ari abatware b’ingo ahubwo ari ukuyuzuza.
Ati “Imana niyo yeremye umuryango, Itangiriro, igice cya mbere umurongo wa karindwi, handitse ngo nta Muyuda, nta Mugereki nta mugabo nta mugore mwese murareshya, biri kandi mu Bakorinto igice cya karindwi umurongo wa gatatu”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubwuzuzanye n’uburinganire bw’umugabo n’umugore mu iterambere ry’igihugu, Alain Nkundizanye avuga ko ijambo “Uburinganire” rivuyeho hagasigara gusa “ubwuzuzanye” nta terambere ryegerwaho.
Ku basaba ko n’abakobwa bajya bakwa abagabo, ngo ibyo umuco uzategeka nibyo bizemerwa ariko kandi ngo ntibizakuraho uburinganire n’ubwuzuzanye.
MIGEPROF igaragaza ko n’ubwo hakiri imyumvire iri hasi ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye hari benshi babyumvise n’ubwo nta janisha ry’imibare bagaragaza.
Ivuga ko hari icyizere ko n’abandi bazagenda babyumva uko ubukangurambaga bugenda bukorwa hose.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
dukeneye igisobanuro cy’uburinganire n’ubwuzuzanye cyumvkana.
ururimi ryacu tugomba karunoza itangazamakuru naryo rikatubera urugero..
Ko uburinganire Ari bwiza kuri twese
Ijambo UBURINGANIRE ku mugore n’umugabo,ntabwo ariko Bible ibibona.
Muli 1 Abakorinto 11:3,havuga ko Umugore ari chef w’umugore.Nibyo koko,umugore agomba nawe gukora.Ariko ku byerekeye kuyobora urugo,ni umugabo uyobora.Hali ibintu imana itemerera abagore,nubwo abantu babirengaho,bagasuzugura ibyo Bible ivuga.Urugero,ntabwo imana yemerera umugore kuyobora idini.Bisome muli 1 Timote 2:12;Abefeso 5:22 na 1 Abakorinto 14:34,35.Impamvu abagore basigaye babirengaho ndetse bakigira ba Pastor ,Bishop na Apostle,nuko baba bashaka gukira batarushye.Ariko kera nta mugore wayoboraga idini.Dukurikije Bible,ni ugusuzugura imana.
Tujye twibuka ko ibyanditswe muli Bible byose byahumetswe n’imana nkuko tubisoma muli 2 Timote 3:16.Ntitukabisuzugure kuko abanga kumvira imana batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.
Uburinganire buvugwa kandi bwigishwa ni ku bijyanye n’uburenganzira buteganywa n’amategeko. urugero nk’uburenganzira bwo gutanga ibitunga urugo ni inshingano ireba buri wese mu bashyingiranywe kandi ikorwa hakurikijwe ubushobozi bwa buri wese. ikindi kandi abantu baba basezeranye uko bazabana ntawashyize mo clause y’uko umwe azaba umutware undi akayoboka.
ibyerekeranye n’uburinganire kandi binateganywa nu itegeko numero 32/2016 rishya ry’umuryango ryo ku wa 28/08/2016 nk’uko biteganywa n;ingingo ya 206 igira iti: "Abashyingiranywe bafite uburenganzira n’inshingano bingana".