Nyuma y’ibitaramo bitandukanye mu Burayi Charly na Nina bagarutse mu Rwababyaye
Nyuma y’ibitaramo bitandukanye bakoreye mu gihugu cy’Ububiligi, igihugu cy’Ubufaransa, ndetse n’Ubusuwisi, Charly na Nina bamaze kugaruka i Kigali.

Bageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017, baherekejwe na Muyoboke Alex uhagarariye inyungu zabo muri Muzika, ndetse n’umuhanzi Big Farious bakorana bya hafi, ubusanzwe utuye mu gihugu cy’Ubufaransa.
Charly na Nina bahagurutse mu Rwanda tariki ya 28 Gashyantare 2017 berekeza mu Bubiligi bahakorera igitaramo bafatanije na DJ Pius, bahava bakomereza mu Bufaransa bahahurira na Big Farious bahakorana ibindi bitaramo.
Urugendo rwabo rwasoreje mu Mujyi wa Geneva mu Busuwisi aho bavuye burira indege ibazana mu Rwanda.

Charly na Nina baherutse gusezera mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, bari batoranijwe n’itsinda ry’ibigo by’itangazamakuru bitandukanye mu gihugu, abatunganya umuziki n’abakora akazi ko kuwusakaza bazwi ku izina ry’aba Dj.
Mu ibaruwa bandikiye Est African Promotors itegura iri rushanwa ifatanyije na Bralirwa, batangaje ko bafite imishinga myinshi iri imbere ishobora kubangamira iri rushanwa, bakaba barahisemo gusoza imishinga yabo bakareka irushanwa rya Primus Guma Guma.

Big Farious waje abaherekeje yatangarije itangazamakuru ko aje mu myiteguro yo kumurika Album ye atarashyira hanze izina ryayo, ateganya kuzamurikira i Bujumbura ku itariki ya 30 Mata 2017.

Ohereza igitekerezo
|
Charly na nina ndabemera kbx mukomeze mujye mbere
Turabemera cyane bakomereze aho