Nyarugenge: Akarere gahangayikishijwe n’ibiyobyabwenge bikomeje kwiyongera

Bamwe mu bafatanywe ibiyobyabwenge.
Bamwe mu bafatanywe ibiyobyabwenge.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bukomeje gufata ibiyobyabwenge mu mirenge itandukanye igize aka karere. Kuri iki gicamunsi i Kimisagara hafatiwe ibiro 450 by’urumogi.

Uru rumogi ngo rufite agaciro ka Miliyoni 10Frw. Kuri ubu, abagize umuryango wafatiwemo ibyo biyobyabwenge, bose bari mu maboko ya Polisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yavuze ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, bamaze gufata ibiyobyabwenge byinshi muri Rwezamenyo na Gitega.

Kayisime Nzaramba, umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge aganira n'abaturage.
Kayisime Nzaramba, umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge aganira n’abaturage.

Mayor Kayisime yashimiye uwafatanije n’irondo gutanga amakuru y’urugo rwarimo urumogi.

Yagize ati"Urubyiruko rwacu rwarashize, tubonye ibi biyobyabwenge twibaza niba hano hatuye abantu bikatuyobera. Nanjye binteye isoni nk’umuyobozi w’akarere."

Umuyobozi w’Umudugudu wa Munini uturanye n’uwa Karwarugabo yagize ati "Ibiyobyabwenge biteye ubwoba hano muri Kimisagara, jye mbona biterwa n’ubufatanye buke bw’abaturage n’ubuyobozi."

Hari n’umusaza wavuze ko bamwe mu rubyiruko rwavuye Iwawa barunywa bakanarucuruza,ngo hari n’abantu baruhinga mu rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka