
Ni umukino wabereye kuri stade ya kicukiro aho Police yari yakiriye Musanze, umukino urinda urangira amakipe yombi aguye miswi, bituma Police ibura amahirwe yo kwegera Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere.
Ibitego byombi bya Musanze byatsinzwe na Rutahizamu Wai Yeka, aho icya mbere yagitsinze ku munota wa 23 no ku munota wa 28.
Ibitego bya Polisi byo icyambere cyabonetse ku munota wa 24 w’igice cya mbere mu gihe yishuye icya kabiri ku munota wa 57 byose nabyo byatsinzwe na Biramahire Christophe, umukino urangira ari 2-2.
Nyuma y’umukino Seninga Innocent utoza Police yavuze ko abakinnyi b’inyuma yakinishije bataramenyerana, abashinja kuba babaye intandaro yo gutsindwa ibitego.
Yagize ati” Turanganyije ariko icyo navuga ni uburangare bw’ab’inyuma banjye mu mutima w’abugarira kuko bataramenyerana.
Abasanzwe bahakina baravunitse ibyo rero byatumye bakora amakosa kuko batarahuza bituviramo gutsindwa kare.”
Mugenzi we wa Musanze Habimana Sostene nawe yashinje abakinnyi b’inyuma kuko ngo bishyuwe ibitego kubera kwirara, bituma umukino bari bafite mu ntoki ubacika.
Ati “ Aya makossa y aba Myugariro tugomba kuzayakosora ubutaha.”

Uko indi imikino y’umunsi wa 21 wa Shampiyona iteganyijwe:
Kuwa gatanu tariki ya 17 werurwe 2017
Police Fc 2-2 Musanze Fc (Stade Kicukiro)
Ku cyumweru tariki ya 19 werurwe 2017
Mukura VS vs Espoir Fc (Stade Huye)
SC Kiyovu vs Kirehe Fc (Stade Mumena)
Sunrise Fc vs Etincelles Fc (Stade Nyagatare)
APR Fc vs Pepiniere Fc (Stade de Kigali)
Amagaju vs Marines Fc (Nyamagabe)
Ku wa mbere tariki ya 20 werurwe 2017
Gicumbi Fc vs AS Kigali (Stade Gicumbi)


National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|