Umutoza wa Bugesera Mashami Vincent ni we waje guhiga abandi mu bizamini byatanzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, akurikirwa na Cassa Mbungo Andre utoza ikipe ya Sunrise, naho uwa gatatu aba Habimana Sosthene utoza ikipe ya Musanze

Uko bakurikiranye muri rusange
1. Mashami Vincent
2. Cassa Mbungo Andre
3. Habimana Sosthene
4. Nshimiyimana Eric
5. Seninga Innocent na Justin Bisengimana
6. Aba 6 ni bane Okoko Godefroid , Bizimana Abdu Bekeni , Rwasamanzi Yves na Kayiranga Baptiste,
7. Aba 7 ni babiri Mbarushimana Abdu na Bizimungu Ali
Abatarabashije kubona izi mpamyabushobozi ni Hitimana Thierry, Gatera Alphonse, Gatera Mousssa, Emmanuel Ruremesha na Sogonya Hamiss Cishi
Iki gikorwa cy’amahugurwa y’abatoza mu gukorera impamyabushobozi zitandukanye cyatangiye muri Afurika mu mwaka wa 2009, mu Rwanda amahugurwa ya mbere aba muri 2012 aho yitabiriwe n’abatoza 29 bakoreraga Licence C ya CAF.
Muri Mutarama 2015 mu Rwanda hongeye kuba amahugurwa yisumbuyeho yo gushaka Licence B, muri Mutarama 2016 haza gukorwa icyiciro cya mbere cya Licence A, naho muri Nyakanga 2016 haba icyiciro cya nyuma cya Licence A, 17 baba ari bo bagera ku cyiciro cya Licence A CAF mu gihe 12 gusa ari bo babashije gutsinda ari nabo bazihawe kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Werurwe 2017.
Bugingo Emmanuel ushinzwe Siporo muri MINISPOC yasabye aba batoza kudahagarara ahubwo bagashakisha uko bakomeza gukarishya ubumenyi.
Yagize ati“Ubu abakurikirana umupira bagiye kureba itandukaniro ry’ufite A na B, ndetse kandi bigiye kwagura isoko ryanyu ku rwego mpuzamahanga. Birasaba ko mudahagararira aha, mugomba gukomeza gushakisha ubumenyi buruseho mukamenya aho isi igeze, mukanashaka izisumbuyeho zirimo n’izo ku rwego rwa UEFA”
Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa abatoza 114 bafite Licence C ya CAF, hakaba abatoza 8 bafite Licence B ya CAF, ndetse n’abatoza 12 bafite Licence A ya CAF.
Amafoto y’uko byari byifashe
















Amafoto: Muzogeye Plaisir
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye intera bagezeho ark ferwafa babafashe muburyo bwokubona indi risance yubutoza kugirango ikipe yigihugu ige itozwa nabatoza bacu
Nkabanyarwanda Twishimiye Intera Yabo Batoza, nabobagerageze kuzikoresha neza, bateza imbere umupira wacu,bazamure n’abana babanyarwanda