Imfura z’ ishuri rya muzika ryo ku Nyundo zashyizwe ku isoko ry’umurimo
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017, imfura z’ishuri rya Muzika riherereye mu Murenge wa Nyundo Akarere ka Rubavu zahawe impamyabushobozi, nyuma yo gusoza amasomo ya muzika zari zimazemo imyaka itatu.

Aba banyeshuri 29 barimo bane b’abakobwa, bigishijwe kuririmba bya gihanga na kinyamwuga, bigishwa gucuranga ibyuma bya muzika bitandukanye, bigishwa gutunganya umuziki, ndetse banishishwa uburyo bakora umuziki ukabasha kubabeshaho.
Aba banyeshuri bashimiye cyane Perezida Paul Kagame watekereje akanashyira imbaraga mu guteza imbere imyuga irimo n’ amasomo ya muzika, ubusanzwe ataratangwaga nk’umwuga mu Rwanda.
Banizeje Abanyarwanda ko bagiye gufata iya mbere mu guhindura isura y’umuziki Nyarwanda bakayiteza imbere mu Rwanda ndetse no mu Ruhando rw’amahanga, kandi bikajyanirana no kubafasha kwiteza imbere umuziki ubinjiriza.
Umutesi Neema Rehema, umwe mu barangije avuga ko yagiye kwiga muzika ku Nyundo aziko agiye kugorora ijwi gusa ariko ngo yungutse ubumenyi bwo gucuranga, gutunganya no gucuruza umuziki.
Agira ati "Abanyarwanda batwitegure mu kubagezaho umuziki mwiza kuko uretse kuwukora twize no kuwutunganya kugira ngo unogere Abanyarwanda.”
Mutusera ukomoka ku Nkombo yivugira ko batangira yahawe amahirwe atabikeka, ariko ashoboye kurangiza afite injyana ye yihariye “Nkombo style” imaze gutuma amenyekana.
“Mfite indirimbo mu nzu zitunganya umuziki, ndizera ko indirimbo zanjye zizakundwa zikarenga imbibi z’u Rwanda mbikesheje uburyo twize mu gutunganya umuziki, kuwumenyekanisha no kuwucuruza.”
Dr James Vuningoma umuyozi w’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco, yizeza abarangije mu ishuri rya muzika ku Nyundo ko bafite amahirwe yo kwitabira amaserukiramuco atandukanye u Rwanda rurimo gutegura.
Jerome Gasana umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, atangaza ko ishuri ry’umuziki rya Nyundo rigiye kongererwa ubushobozi kugira ngo abanyeshuri barirangizamo bashobore kuzamura umuziki n’umuco Nyarwanda.
Abanyeshuri biga ku Nyundo bafitenye umubano n’irindi shuri ryigisha umuziki ryo mu gihugu cya Canada, mu kungurana ubumenyi mu birebana n’umuziki ndetse bikazatuma umuziki w’u Rwanda ugera kure.
Iri shuri ry’Umuzika ryo ku Nyundo ryatangiye ku itariki ya 14 Werurwe 2014, rikaba ari shuri rifitwe mu nshingano n’Ikigo cy’Igihugu gishyinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro WDA.
Amafoto Agaragaza uko ibirori byo gusoza amasomo ya Muzika byari bimeze









Ohereza igitekerezo
|