U Rwanda rukomeje kwagura amarembo y’ishoramari ku Banyakenya

Ambasaderi James Kimonyo yatangaje ko u Rwanda rwuguruye amarembo ku Banyakenya bifuza kuza gukorera mu Rwanda kandi ko hari amahirwe menshi yo kutirengagizwa.

Ambasaderi Kimonyo yahaye ikaze Abanyakenya bifuza gushora imari mu Rwanda.
Ambasaderi Kimonyo yahaye ikaze Abanyakenya bifuza gushora imari mu Rwanda.

Ambasaderi Kimonyo, uhagarariye u Rwanda muri Uganda, yabivugiye mu nama ku bucuruzi hagati y’u Rwanda na Kenya, yabereye muri Nairobi Hotel kuwa kane, nk’uko bitanganzwa n’ikinyamakuru Trade Mark East Africa.

Yavuze ko kuba kugeza ubu ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi bukiri kuri 12%, ibi byerekana ko hakiri amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro hagati y’u Rwanda na Kenya.

Yabwiye abashoramari bo muri Kenya hamaze gukorwa byinshi mu rwego rw’akarere bigamije kuborohereza kuza kwigeragereza amahirwe mu Rwanda kuko ahari kandi menshi.

Bwana Kimonyo yatanze urugero rw’inzira ya gari ya moshi iva Mombasa, avuga ko kimwe mu byo yashyiriweho ari ukwihutisha ubuhahirane, imikoranire no guteza imbere ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Yijeje abifuza gushora imari mu Rwanda ko nubwo rwahuye n’amateka mabi ya Jenoside, ubu aho rugeze ubu nyuma y’imyaka 23 hashimishije cyane, kubera imbaraga zashyizwe mu miyoborere myiza, umutekano no korohereza abafite ibikorwa by’iterambere kuza gukorera mu Rwanda.

Ambasderi Kimonyo kandi yabwiye abanya Kenya ko kuba u Rwanda rudakora ku nyanja ari byo byatumye rwihatira gushora imari ifatika mu bwikorezi bwo mu kirere, ndetse ko harimo no kubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyo mu rwego rwo hejuru.

Ibikorwa by’ingenzi Abanya-Kenya bashobora kuza gushoramo imari mu Rwanda birimo ubucuruzi butandukanye, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda, ubukerarugendo, amahoteli n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka