83% by’Abanyarwanda bangiza ibidukikije bacana amakara n’inkwi
Minisiteri y’Umutungo kamere (MINIRENA) irakangurira Abanyarwanda kugabanya gukoresha ibicanwa bikomoka ku biti bagakoresha ibibisimbura kuko biboneka.

Babisabwe na Minisitiri w’Umutungo kamere, Dr Vincent Biruta, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku mashyamba n’amazi, tariki 21 Werurwe 2017.
MINIRENA ivuga ko umubare ungana na 83.3% w’Abanyarwanda bacana inkwi n’ibindi bikomoka ku biti ukiri munini cyane.
Ngo niyo mpamvu Abanyarwanda bakangurirwa kugabanya uyu mubare babifashijwemo n’abashoramari batandukanye bafite imishinga yo kurengera ibidukikije.
Minisitiri Biruta avuga ko igikenewe ari ugukoresha uburyo bunyuranye bwatuma ikoreshwa ry’inkwi rigabanuka.
Yagize ati “Turashaka ko umubare w’abakoresha gaze wiyongera mu guteka ndetse n’imbabura cyangwa ubundi buryo butwara inkwi nkeya cyangwa amakara make bwakwiyongera bikazatuma ibiti bikoreshwa bigabanuka.”
Akomeza avuga ko ibi kugira ngo bishoboke ari uko abashoramari batandukanye babigiramo uruhare, cyane cyane abacuruza gaze bagakora ku buryo borohereza abayigura bityo bakiyongera.
Minisitiri Biruta yagarutse kandi kuri bimwe mu bikorwa bikibangamiye ibiti, anasaba ko bigomba kurwanywa.
Ati “Haracyari abantu basarura amashyamba ateze, hari kandi ibikorwa by’ubucukuzi bw’ababuye y’agaciro byangiza ibiti n’amazi kubera kudakorwa mu buryo bunoze ndetse n’ubuhinzi ubwabwo kuko iyo budakozwe neza butera isuri yangiza byinshi. Ni ngombwa rero kurwanya ibi bikorwa bibangamira ibidukikije.”
U Rwanda rwihaye intego ko muri 2020, ubutaka bwarwo buteyeho ibiti buzaba bugeze kuri 30%. MINIRENA ikavuga ko iyi ntego izagerwaho kuko ubu rugeze kuri 29.6%.

Intara y’Iburasirazuba ni yo ntara igaragara ko igifite ikibazo gikomeye cyo kugira ibiti bike ku butaka bwayo, gusa Guverineri wayo Kazayire Judith, avuga ko hari ikirimo gukorwa.
Agira ati “Ubu turimo gushaka amoko y’ibiti abasha kwihanganira izuba kuko dukunze kugira imvura nkeya akaba kandi ashobora guhangana n’umuswa ukunze kwibasira ibiti dusanzwe dutera”.
Akomeza asaba abaturage gufata neza ibiti bihari ndetse no kwitabira gutera ibindi byinshi bakanabirinda kwangizwa.
Ohereza igitekerezo
|
Igikerezo cya ministr ni cyiza gsa ntabwo twabungabumga ibidukikijye badateri nkunga imishinga mito yorohereza abamyarwanda guteka , njewe natangiye umushinga ukora amakara meza nyakura mubicenyeri byibigori imyanda yumye nibind ark they never showed me any interest to suport the project ngonibura namjye nfashe aband muri rusange ngotubashe gucanisha ayamakara tubungabunga ibit, ubwose gaze ubu igeze kurangahe?