Ababitsa muri SACCO bagiye gushyirwa igorora

Imirenge SACCO igiye guhuzwa ishyirwemo umurongo wa interineti kuburyo umunyamuryango wazo azajya abasha gukoresha konti ye aho ari hose mu Rwanda.

Bitarenze Nzeli 2017 SACCO zizahuzwa zishyirwemo ikoranabuhanga kuburyo abazibitsamo bazajya babikuza amafaranga yabo aho bari hose mu Rwanda
Bitarenze Nzeli 2017 SACCO zizahuzwa zishyirwemo ikoranabuhanga kuburyo abazibitsamo bazajya babikuza amafaranga yabo aho bari hose mu Rwanda

Habumugisha Jean de la Paix, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) ahamya ko mu kwezi kwa Nzeli 2017, ibigo byose bya SACCO bizaba byarangije guhuzwa no gushyirwamo interineti ituma bikoresha ikoranabuhanga.

Ahatagera umuyoboro wa interineti yihuta ya “Fible optique” bazajya bakoresha interineti itangwa n’amasosiyeti y’itumanaho akorera mu Rwanda.

Tariki ya 20 Werurwe 2017, ubwo Habumugisha yagiranaga ibiganiro n’abayobozi b’imirenge SACCO yo mu Karere ka Kamonyi yavuze ko imirimo yo guhuza za SACCO igeze kure.

Agira ati “Muri SACCO, imibare yose yarangije gushyirwa muri mudasobwa, igisigaye ni ukubihuza. SACCO zose zizahurizwa mu karere, hanyuma hakorwe icyitwa SACCO y’akarere.”

Abanyamuryango ba SACCO bavuga ko iyo mikorere mishya ya SACCO izabafasha cyane kuko mbere byabagoraga gukoresha konti zabo; nkuko Mukamana Seraphine, umunyamuryango wa SACCO ya Musambira abisobanura.

Agira ati “Icyaburaga mu Murenge SACCO ni serivisi ubona zitihuta kubera gukoresha amafishi cyangwa se kuba uri ahandi wakenera kubikuza amafaranga yawe bikagusaba kugaruka mu murenge wafatiyemo agatabo.”

Nyandwi Valens, Perezida w’inama y’ubutegetsi ya SACCO ya Nyarubaka avuga ko bizatuma abanyamuryango babasha kwaka inguzanyo z’amafaranga menshi.

Agira ati “Nk’uwifuza kwaka inguzanyo igera kuri Miliyoni 20FRW, azajya yiyambaza SACCO y’akarere. Mu murenge ntabwo twarenzaga Miliyoni 7 FRW”.

Kuva mu mwaka wa 2009 ibigo by’imari by’Umurenge SACCO bitangiye gukora, biracyakoresha amafishi kuko nta koranabuhanga ryari ryabigeramo.

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka