Video: ’Indangagaciro na Made in Rwanda’ amagambo yagarutsweho cyane muri Miss Rwanda 2017
Amagambo "Indangagaciro na Made in Rwanda" ni amagambo yagarutsweho cyane na ba nyampinga, mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017.

Iri rushanwa rijya gutangira, abayobozi ba Rwanda Inspiration Backup itegura iri rushanwa, bari batangaje ko umwihariko waryo w’uyu mwaka, kwari ukwita ku bikorerwa mu Rwanda, ari byo bizwi ku izina rya Made in Rwanda.
Umunyamakuru wa Kigali Today wakurikiraniye hafi iri rushanwa, mu busesenguzi yakoze, yerekana ko mu barushanwaga, Miss Iradukunda Elsa wari ufite umushinga wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, yari afite amahirwe menshi yo kuryegukana.
Nk’uko ari nawo mwihariko iri rushanwa ryari rifite, byaje kurangira koko ariwe uryegukanye.
Ikindi kandi muri iri rushanwa ijambo "Indangagaciro" ryagarutsweho cyane na ba Nyampinga, basubiza ibibazo babazwaga n’abagize akanama nkemurampaka.
Kuba ryaragarutsweho cyane rimwe na rimwe rikanakoreshwa ahatari ngombwa, umunyamakuru agaragaza ko ba Nyampinga bari baraganirijwe cyane n’abayobozi batandukanye, bababwira ko kimwe mu bigomba kuranga Nyampinga kandi cy’ingenzi, ari ukugira Indangagaciro za Kinyarwanda.
Ibi ngo byatumye iri jambo baribika mu mitwe yabo, ku buryo ryababereye intwaro bifashishije bahatanira umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda 2017.
Ibirambuye kuri ubu busesenguzi reba iyi video :
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|