
Aba bakinnyi babitangaje nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri tariki 21 Werurwe 2017, ubwo herekanwaga umutoza mushya Antoine Hey, Nzamwita yatangarije abanyamakuru inshingano bamuhaye harimo no kujyana u Rwanda mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika.
Yunzemo ko we abona u Rwanda rutarajya muri CAN na rimwe, kuko ngo muri 2004 abakinaga bari abanyamahanga akaba yaravuze ko yifuza kuzabona Amavubi agiye muri CAN hakina Abanyarwanda Gusa.

Yagize ati “Njyewe sinjya ntinda ku kuba U Rwanda rwaragiye muri CAN(2004) njye mbona ari nk’aho tutagiyeyo, kuko twakoreshaga abanyamahanga kandi gahunda turimo uyu munsi ni gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa repubulika, ariko kurigeraho byarananiranye ubu tuyirimo rero kandi iryo deni rizashira tujyanye abana bacu muri CAN.
Uyu mutoza twamuhaye inshingano zo kutujyana muri CHAN na CAN natabigeraho tuzasesa amasezerano.”

Aya magambo ntiyashimishije bamwe mu bakinnyi bakinaga icyo gihe nk’uko Karekezi Olivier yabigaragaje kuri uyu wa 22 werurwe 2017 binyuze ku rukuta rwe rwa Facebook.

Mu byo yavuze hari aho yateruye agira ati”Nyakubahwa perezida wa Ferwafa ushobora kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho nyuma y’uko intambaa irangira? Ese ushingira he uvuga ko ikipe y’igihugu yabonye itike y’igikombe cy’Afurika binyuze mu banyamahanga?ese abakinaga muri 2004 uvuga ko ari abanyamahanga urusha ikinyarwanda Katawuti(Ndikumana Hamad).”
Mbonabucya Desire wari kapiteni icyo gihe nawe binyuze ku rukuta rwe rwa Facebook yanditse amagambo arimo akababaro agaragaza ko nawe yaba atishimiye ayo magambo yatangajwe na Perezida wa FERWAFA.
Ati “Nyakubahwa perezida nagira ngo nk’uwabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi muri 2004 ubwo twajyaga muri CAN bwa mbere mu mateka y’u Rwanda,ndagira ngo nkubwire ko ayo magambo yo gupfobya amateka meza yabayeho muri ruhago yacu mu Rwanda ntashobora kuyihanganira kuko binkoraho cyane ndetse na bagenzi banjye nari mpagarariye icyo gihe.”
Dore abakinnyi 23 bajyanye Amavubi muri CAN bwa mbere:
Désiré Mbonabucya (kapiteni), Hamad Ndikumana Katawuti(Umutoza wungirije muri Musanze fc), Olivier Karekezi , Eric Nshimiyimana(Utoza As Kigali) Patrick Mbeu, Jean-Paul Habyarimana, , Abdul Sibomana, Léandre Bizagwira, Frédéric Rusanganwa(Ntare), Canisius Nshimiyimana, Michel Kamanzi , Joao Elias Manamana, Jimmy Gatete, Henri Munyaneza, Elias Ntaganda, Saïd Abed Makasi,Jean Lomani, Ramadhani Nkunzingoma, Karim Kamanzi, Jimmy Mulisa(Utoza APR), Jean Rémy Bitana, Jean-Claude Ndagijimana.



National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nugutesha abantu agaciro
MUMUREKE UBWENGE BWE NI BURIYE UBUNDI INAMA YATANGA MURI FOOBL NYARWANDA NI IYIHE AHUBWO KO YAJE KUYIRIMBURA.
degor ibyo yavuze ntibikwiye kand akwiye gusaba imbabazi
DE GAULE,This is to much,,usuzuguye abanyarwanda bose ntanumwe usize kabisa,,abateye inkunga amavubi 2004,abaraye amajoro cg abahagaritse akazi kabi bafana amavubi....abafashe umwanya bakajya gushyigikira igihugu...yewe ndumiwe!!!
Nizereko usobanukiwe neza n’ijambo wavuze,,rifite uburemere,,girabwangu ufate Micro usabe imbabazi,,naho ubundi ntabyawe,,kuki umuyobozi nkawe uhubuka...nubaha abayobozi,,ariko namwe muhe agaciro abo mukorera mugahe n’igihugu...harya ngo ntawagukoraho ngo FIFA yaduhana....ubudahangarwa butumye ukora amakosa....DE Gaule tebuka bwangu usabe abanyarwanda imbabazi. Guhubuka bibi...mujye mwitondera kuvuga Nzamwita we,,,ariko sha Papa wawe ko yagiraga ubuhanga mukuvuga akaba inyanga mugayo muri Ruvavu yose kuki wowe utamwigiyeho...Cabugufi usabe imbabazi.
Mubyukuri the gaule yavuze nabi kuko yatesheje urwanda n’abakinnyi bakinnye CAN ngo ntabwo bari bitabira CAN narimwe? ubuse we niki yagejeje kumavubi? ibi ntibyari bikwiye ko yabivuga nk’umuyobozi.gusa natwe byatubabaje nk’abanyarwanda.ahubwo nagire bwangu asabe imbabazi.
jya kugaburira amafi nibyushoboye nzamwita.......
Kandi Shahu Degaule; nushaka witonde.
Gusaba Imbabazi, ntibihagije. Nta soni sha Degaule.
niyegure.nacyo amaze
afite icyo yashingiyeho abivuga kandi abavuga ngo yegure ibyo yavuze nta kazi yishe kuburyo wavuga ngo yegure gusa azabasabe imbabazi gusa byo abenshi ni abanyamahanga Ark bahagarariye u Rwanda kandi neza murakoze
Arahubuka kabisa
Ni yegure ntakindi. Ubundi igihe amaze yari kuba yakoze ibintu bigaragara! Mubakoze amateka ya ruhago mu rwanda harimo ababishobora pee! Ubundi ferwafa ntiyakagombye gutererana abakiniye igihugu kariya kageni.
Bagomba kujya muri comité ya ferwafa cyangwa bakaba aba consultant ureke ibyo degaule afinda finda!
Ni yegure!!
turasaba president wa FERWAFA Gusaba imbabazi abakinnyi ba2004 kuko yabatesheje agaciro, mugihe twifuzaga ko abakinnyi buyumunsi batera ikirenge mucyabo. gusa adusubije inyuma nk’abanyarwanda.