Yatangiye kuboha yikinira none asigaye yambika abanyamahanga
Alice Nyiramajyambere uboha imyenda, ibishora, amasogisi n’ibyo kwiyorosa akoresheje ubudodo, yabitangiye afite imyaka itandatu none abanyamahanga basigaye bamugana akabambika.
Nyiramajyambere ufite imyaka 24 yatangarije Kigali Today urugendo yanyuzemo kugira ngo abe ageze aho ageze ubu. Yatangiye kuboha afite imyaka ine, ubwo yajyaga kuba mu kigo kirera abana b’imfubyi.
Avuka mu Ntara y’Iburengerazuba, mu cyahoze ari Gisenyi. Kubera ubupfubyi yaje kujya mu kigo cy’impfubyi, ari naho yatangiye kubona abandi baboha, arabikunda, nawe atangira kubyiga.
Yabanje gutangira akoresha uduti akaboha amasogisi akayagurisha. Ku myaka itandatu ishyira irindwi yari yaratangiye kurya ku mafaranga y’umwuga we nubwo yari akiri makeya.
Yagize ati “Ku myaka itanu, itandatu natangiye kujya mbyigana nkajya nicara impande z’abo bantu babikoraga cyane.
Ku myaka irindwi nari maze kumenya kubikora hahandi nagiye mbikora nkajya mbigurisha abashyitsi babaga basuye orphelinat, nkajya nkora za gants nkajya kuzicuruza mu isoko bigenda biza gutyo gutyo.”
Kuri iyo myaka kandi ngo ni nabwo yatangiye gukora kuvureri (couvre-lit) nubwo itabaga isa neza, kuko yari akiri muto ariko ngo zaragurwaga. Gusa abo yarebeyeho yaje kubibarusha kandi aribo yigiyeho kuboha.
Yatangiye amashuri abanza akiboha, kwiga bibanza kumugora, kuko aho yabaga ari hose yabaga yumva, yaba aboha kabone nubwo abandi babaga barimo kwiga. Buhoro buhoro amenyera ishuri ibyo kuboha akabikora nyuma y’amasomo.
Mu kigo yabagamo, babahaga indodo na koroshi bakoreshaga, ku buryo nta kibazo yagiraga. Imbogamizi za mbere mu mwuga we wo kuboha zatangiye ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye, kuko bwo yigaga aba ku ishuri bikamusaba kuboha ari uko agiye mu biruhuko.
Arangije amashuri yisumbuye nibwo yabaye nk’utangiye kubikora by’umwuga. Gusa nabwo kubera ko byari bitaratangira kumuha amafaranga ahagije ashaka akazi akajya abifatanya.Icyo gihe ibyo yabohaga yabitangagamo impano.
Ati “Nanze kubireka burundu ahubwo nkajya mboha nkabitangamo impano ku nshuti zanjye kuko nari nziko ntabona abaguzi. Byageze ubwo abantu benshi batangira kunsaba ngo mbakorere bituma ntangira kubigurisha.”
Yatangiye kwambika n’abanyamahanga
Nyiramajyambere avuga ko aho akorera hakunze kuba abanyamahanga. Iyo babonye ibyo aboha bakunze kumusaba nawe kubabohera, bakamugurira.
Akora akazi k’ubucungamutungo i Rwamagana ariko ngo iyo akazi ari gakeya afata koroshi akaboha ntibibabere imbogamizi.
Nubwo afite akazi, ibyo aboha ni byo bimuha menshi, ku buryo ashobora kwinjiza ibihumbi 200Frw ku kwezi. Ayo amufasha kwishyura ubukode bw’inzu no gufasha umuryango we muri rusange.
Afite inzozi zo kuzakora akagera kure, akagura ibikorwa bye, ashingiye kuri gahunda ya “Made in Rwanda”. Yumva kandi uko ubushobozi buzagenda bwaguka azanigisha abandi akanatanga akazi.
Ati “Biragoye ko wakwaguka ukora wenyine niyo mpamvu ntekereza kuzigisha abandi tugakorera hamwe nkaguka.”
Afite imbogamizi zo kuba atazi kuboha n’imashini kuko ngo hari imideli atekereza gukora afatanyije igitenge n’ubudodo bikamunanira kubyikorera. Avuga ko hari igihe bimusaba kureba umutayeri akamukorera. Ibi byatumye afata ingamba zo kuziga no kudoda n’imashini.
Izindi mbogamizi ahura nazo ni ukugira ngo abantu bamwizere kuko kugeza ubu umuntu amubwira ibyo amukorera akabona kubikora, bityo hari abatinya kumuha amafaranga bibwira ko atari bubikore.
Kuba kandi aba i Rwamagana kandi abakiriya be benshi baba i Kigali biramugora akaba ateganya kuzimukira i Kigali akaba ariho akorera.
Akangurira abandi bakobwa kubyaza umusaruro amahirwe bafite mu Rwanda bagakura amaboko mu mufuka bakareba impano bafite bakazibyaza umusaruro aho gukomeza bategereje akazi cyangwa akimuhana dore ko kaza imvura ihise.
Avuga ko uwamushaka kugira ngo bakorane yamubonera kuri nimero zikurikira 0786108832.
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaduha numero ye ko dukeneye inama
Alice courage ESE ubohesha intoki cg ni imashini ESE umuntu ufite gahunda yo gukora nkibyawe wamufasha iki muburyo be,ibitekerezo nkeneye numerous zawe kuko kudoda ndabizi gusa nkeneye ibitekerezo mpamagara kuri0786909640
very inspiring story
Big up to her.
Akorerahe kugira ngo tumenye aho twabona workshop yibintu akora.
Alice, igikorwa cyawe kirashimishije. Uretse ibintu byiza ukora, ukaba unitunze ibikorwa byawe ndabona ari message nziza ku ba jeunes bagenzi bawe cyane cyane abakobwa nibahaguruke biteze imbere bohesha agaciro utanze urugero rwiza.
Courage
Alice courage maaa nanjye nagutangira ubuhamya maaa waranfodeye pe kd courage tukurinyuma maaaa
ntawutashimira uyu munyarwandakazi wacu uretse kuba arikwitezimbere iyi ari nogutuma intego yacu yogukoresha ibyiwacu cyane kurusha ibiva mumahanga izagerwaho vuba ntakabuza(made in RWANDA)reka tubonereho nabandi Bose kwamamaza ibyo bakora kugirango turusheho kubibona vuba murakoze.
Murakoze cyanee! Wowe mukobwa wahisemo Neza Ugahitamo kwihangira umurimo none ubu ukaba ugeze aho kugemurira Amahanga.
Murakoze cyanee!
courrage chr!!!!
Komera mwana w’u Rwanda. Komera ku ntego wiyemeje ntucike intege kandi Imana iri kumwe nawe ibihe byose. Courage!!!