AERG/GAERG yasukuye imibiri y’abazize Jenoside
Abagize AERG/GAERG baratangaza ko gusukura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bituma bongera kumva ko babasubije icyubahiro ndetse bigatuma bazirikana ubumuntu bambuwe.

Babitangarije mu Karere ka Bugesera ku Rwibutso rwa rwa Jenoside rwa Nyamata tariki ya 18 Werurwe 2017, ubwo bari mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya AERG/ GAERG.
Abagize iyi miryango bagiye ku rwibutso rwa Nyamata maze basukura imibiri ihashyinguye, isigwa umuti kugira ngo bitume itangirika.
Iyi mibiri ikaba yari yatangiye kwangirika bitewe n’ubukonje n’ivumbi.
Mugirimfura Elias asanga gusukura iyi mibiri ari umwanya wo gusubiza icyubahiro abacyambuwe ndetse bikaba n’umwanya wo kuzirikana k’ubumuntu bambuwe.
Agira ati “Iki gikorwa kirampumuriza ndetse nkumva nongeye gusubirana n’ababyeyi banjye, abandimwe banjye n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mujawamariya Rose we avuga ko gusukura imibiri bimwereka ko aba aha agaciro ababyeyi n’inshuti bazize Jenoside.
Agira ati “Mba numva nibuka ijambo yambwiye ngo nzabe umugabo, mba numva nongeye gusubirana nawe maze nkumva ndanezerewe muri njye.”
Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Bugesera, Rutayisire Jackson yabashimiye icyo gikorwa bakoze gusa abasaba ko bazongera bakagaruka.
Agira ati “Turashaka ko iyi mibiri izongera gushyingurwa mu mva aho yari iri ariko habanje naho gutunganywa, turabasaba ko mwazagaruka kugira ngo tubashe kuyishyingura yose yarangije gusukura no gusigwa umuti utuma itazongera kwangirika.”
Twahirwa Emmanuel, umuyobozi wa AERG avuga ko batazazuyaza kugaruka gukora iki gikorwa kuko imbaraga bafite ari izo kubasubiza agaciro.
“Ibi biri mu nshingano zacu kandi ntabwo tuzajya ahandi dusize iki gikorwa kitarangiye.”
Urwibutso rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri ibihumbi 45 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri ubu rukaba rurimo gusanwa ndetse imibiri ihashyinguye, imyambaro n’ibindi bikoresho bikaba birimo guterwa imiti ibifasha kugira ngo itangirika.
Icyumweru cyahariwe AERG/GAERG gifite intego eshanu z’ingenzi arizo kubaka igihugu, gushimira abarokoye Abatutsi no guha agaciro abatutsi bazize Jenoside.
Abagize AERG/GAERG kandi basuye imiryango itatu yo mu Bugesera y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, baremeye mu mwaka wa 2016.














Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abavandimwe barakoze iki ni ibikorwa cy’ubutwari bitashoborwa na buri wese
Jye mbona aba bana bafite imbere heza
Kd barakoze Ku gikorwa kiza bakoze I nyamata
Kigali today namwe mwarakoze kuhatubera