Perezida wa Banki y’isi yatangajwe n’uburyo “Drones” zifashishwa mu gutwara amaraso
Perezida wa Banki y’isi Jim Yong Kim atangaza ko ikoranabuhanga ryo gutwara amaraso hifashishijwe indege ntoya za “Drones” ari ntagereranywa kuko nta handi arabibona ku isi.

Yabitangaje ubwo yasuraga ikibuga cy’izo ndege zitagira abapilote kiri mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017.
Jim Yong Kim yavuze ko ari ubwa mbere abonye iri koranabuhanga ku isi.
Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’ikibuga cy’izi “Drones” Perezida Jim yagerageje ikoreshwa ry’izi ndege azigurutsa kandi ajya kwakira amaraso aho ziyashyira ibikorwa byamutangaje cyane.
Umuyobozi wa Banki y’isi yavuze ko hari isomo abantu bakwigira kuri iri koranabuhanga kuko rituma ibikorwa by’ubutabazi mu gushyira amaraso indembe ziyakeneye byihuta.

Yavuze ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bidashobora gutera intambwe igihe cyose bitifashishije ikoranabuhanga.
Nyuma yo kureba uburyo izo “Drones” zikora, yagiranye ibiganiro byihariye na Minisiteri y’ubuzima, Minisiteri y’ikoranabuhanga n’abakozi ba “Zipline” ikora ikanakoresha izo ndege mu gutwara amaraso.



Ohereza igitekerezo
|
Nuko nukorwose urebye
ahotuvuye nahotugeze kurubu ngembona abanyarwanda dukwiriyeguharanirishema ryibyiza bisimburana murwanda dushimira nyakubahwa dukesha ibi byose.
kuba ibi byose bigerwaho ni uko igihugu gifite ubuyobozi bwiza kandi bwerekana intumbero nziza y’ejo hazaza h’igihugu n’abanyarwanda byumwihariko!
u Rwanda ni intangarugero muri byose kandi ibyo rwiyemeje byose rubigeraho nta kabuza! ibi bikwiye kubera ibihugu byinshi ururgero rwoza!
thank you to give us this very interesting story uzi ko ntari nyizi.
uko iterambere koranabuhanga rigera kwisi niko nyakubahwa exc.p.kagame aharanira ko byose bitugeraho imana ikomeze imuhe imbaraga yituyobora