Umuhango wo gushyingura umugore wa Sheikh Musa Fazil uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu
Uwimana Ziada wari umugore wa Sheikh Musa Fazil Harerimana wahoze ari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu mubyeyi wari ufite imyaka 49 y’amavuko ngo yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017, aho yari amaze iminsi asezerewe n’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byakurikiranaga uburwayi bwe bwa Cancer.
Uwimana Ziada kandi ngo yari yaranivurije mu gihugu cy’ubuhinde uburwayi bwe burananirana, agaruka mu Rwanda.
Amakuru Kigali Today ikesha Munyandekwe Hussein inshuti y’Umuryango wa Sheikh Musa Fazil, yatangaje ko uyu mubyeyi azashyingurwa ku wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2017, nyuma y’umuhango wo kumusezera uzabera kuri TGI Nyarugenge guhera saa yine z’amanywa.
Munyandekwe yatangaje kandi ko uyu mubyeyi azashyingurwa mu irimbi ry’i Nyamirambo nyuma y’isengesho ryo kumusabira, rizabera ku musigiti wo kwa Kadafi.
Uyu mubyeyi yakoraga akazi k’Ubushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge. Yashakanye na Sheikh Musa Fazil ku itariki ya 26 Ukuboza 1994, ubu akaba atabarutse bari bafitanye abana batatu b’abahungu.
Ohereza igitekerezo
|
Omg! I didn’t know that my aunt neighbour died 😢😢,i remember when i was about to leave Rwanda ngiye kwiga USA twarabonanye ngusezera uri mu Mercedes Benz yawe itaramva mu mutwe ungira inama nziza yo kuziga neza nkaminuza dore ko wampitiyemo nibyo kwiga nagerayo nkabikurikiza wenda nari no kukwivurira dore ko ibyo wampitiyemo ubu ndi specialist surgeon ntago nari kubura icyo nkora😢😢😢 nzagukumbura aunt,iyi ni inkuru yambabaje nkigera mu Rwanda
Allah akwakire mube kandi Sheikh wihangane Uwimana yari umudamu ushyira mugaciro kanddi ukunda Imana
allah amworohehereze.
Allah amworohereze kdi amugirire impuhwe azamuhe ijuru
imana imwaki mubayo kdi imurinde umuriro witeka ahasigaye mukomeze kwihangana twese niyo nzira
Nukuri uwo mubyeyi yari .agikenewe nyagasani amwakire mubayo.kandi umuryango yasize .uko meze kwihangana.turikumwe
uyu mubyeyi agiye tukikeneye kbsa.I mana imwakire mubayo. umuryango a size ukomeze kwihangana.
Biragoye kubyakira Imana imwakire mubayo n’ukuri aheza nimw’ijuru twese hamwe twifatanyije nabasigaye muhumure turikumwe mukomeze kwihangana Imana ibakomeze.
RIP mama.Yari akili muto.Gusa kuvuga ko yitabye imana ntabwo ari byo,ahubwo yapfuye.Soma Umubwiriza 3:19,20 wumve uko bigenda iyo dupfuye.
Uwomubyeyi, imana imwakire mubayo RIP Maman Ziyada.
Allah amwakire
Imana imwakire mu bayo, kandi abasigaye mukomeze kwihangana twifatanije na mwe muri ibi bihe bitoroshye.
Uwimana Ziyada yari umushinjacyaha kurukiko rwisumbuye rwa Gasabo gusa nibahari ibintu byambabaje urupfu rwe rurambabaje